Mutimawurugo Claire uhanga ku ndirimbo z’Uburere Mboneragihugu yavuze uburyo yigeze gusagarirwa n’itsinda ry’abanywa ibiyobyabwenge riyobowe n’umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda.
Ibi yabivuze mu kiganiro
n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku irushanwa yise ‘Hashya Ibiyobyabwenge’ rihuza
abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafite impano yo guhanga imivugo
n’indirimbo.
Ni irushanwa rigiye kuba
ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryabaye mu mwaka ushize rigahuza ibigo 30 byo mu
mujyi wa Kigali bigaragaramo cyane ikibazo cy’ibiyobyabwenge kurusha ibindi.
Ni igitekerezo avuga ko
cyamujemo mu rwego rwo gufasha igihugu mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge
gikomeje koreka urubyiruko ariko anateza imbere abana bifitemo impano zo
kuririmba no guhanga imivugo.
Ati “Naratekereje nti ‘niba
ndi umuhanzi uvuga ko nkunda igihugu. Tugeze mu gihe cyo kugira ngo ibyo avuga
abe ari na byo akora. Naratekereje ni iki nshobora gukora nk’umuhanzi kugira
ngire uruhare rwanjye mu kubaka igihugu?”
N’ubwo Mutimawurugo
yibanze mu mashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge
kiri no mu bantu bakuru, aho yifashishije urugero rw’umuhanzi ubikoresha wigeze
kumusagarira akeka ko agiye kumuhururiza.
Ati “Hari ahantu hamwe
nigeze kujya ndi muri studio nari ndi gukora indirimbo yitwa “Hashya Ibiyobyabwenge”,
hanyuma ndasohoka ndi kuri telefone umwe mu bahanzi tuzi ntari buvuge agira ngo muhamagarije polisi. Nagiye kubona
azanye abandi b’ibigare benshi basangira ibyo bimogi byabo mbona barangose,
ndavuga nti ‘bano bantu n’ukuntu bameze baranyica. Mfite ukundi nahamagaye
izindi nzego njya mu modoka ndataha.”
Irushanwa rya Hashya
Ibiyobyabwenge ku nshuro ya kabiri rizabera mu turere twa Burera, Gicumbi na
Nyagatare aho muri buri karere hazajya hava ibigo 10 byagaragaye ko birimo
ikibazo cy’ibiyobyabwenge kuva tariki 20 Mutarama kugera tariki 09 Gashyantare
2020.
Insanganyamatsiko
bazahimbaho iragira iti “Nanze ibiyobyabwenge kuko ari njye Rwanda rw’ejo”
abazatsinda bakazahembwa ibikoresho by’ishuri, matola no gufashwa guteza imbere
impano zabo.
Irushanwa nk’iri ryabaye mu mwaka ushize ryatanze umusaruro kuko ryasize abanyeshuri bemeye gutanga amakuru ku hari ibiyobyabwenge, hagaragara ahantu 56 ndetse abafashwe bashyikirizwa ubutabera.
Mutimawurugo uteze igitambaro mu kiganiro n'itangazamakuru
TANGA IGITECYEREZO