RFL
Kigali

Burna Boy n'umuraperikazi Stefflon Don bizihije umwaka bamaze mu rukundo

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:8/01/2020 11:48
0


Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy n’umuraperikazi wo mu Bwongereza Stefflon Don, bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze bari mu munyenga w’urukundo.



Burna Boy ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umuziki mu mwaka wa 2019 aho yegukanye ibihembo bitandukanye birimo BET Awards, ajya mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards, yitabira ibitaramo bikomeye n’ibindi.

Si mu muziki gusa, kuko Burna Boy yasoje umwaka wa 2019 ahagaze neza no mu rukundo, aho ateteshejwe n’umuraperikazi wo mu Bwongereza witwa Stefflon Don wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Hurtn Me' yakoranye na French Montana, 'Boast' yahuriyemo na Wiley, Sean Paul na Idris Elba n’izindi.

Kuri uyu wa 07 Mutarama 2020 uyu mukunzi wa Burna Boy abinyujije kuri Instagram yagaragaje amashusho bari gusomana byimbitse yongeraho ko bari kwihiziza isabukuru y’umwaka umwe bamaze bari mu rukundo.

Burna Boy yahishuye bwa mbere ko akundana na Stefflon Don muri Werurwe 2019 ubwo yari mu kiganiro cyitwa Beats1 cyo kuri Radiyo Hot 97 FM yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Reka mvuge ikintu gikomeye. Ni umugore wanjye, niba ushaka umugore ni we wa mbere uruta bose ariko ni uwanjye ubu.”

Nyuma y’aho iby’urukundo rw’aba bombi rumenyekaniye, bagiye bagaragara ahantu hatandukanye bari kumwe ndetse bakanashyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga basomana byacitse!

Muri Kanama umwaka ushize hadutse igihuha kivuga ko Burna Boy yatandukanye na Stefflon Don ari ko baje kubinyomoza bavuga ko urukundo rwabo ari nta makemwa.

Burna Boy na Stefflon Don bamaze umwaka bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND