RFL
Kigali

Uko wakwirinda impumuro mbi mu myanya y’ibanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/01/2020 16:26
2


Ubusanzwe bitewe n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa se umugore, impumuro yo mu myanya y’ibanga ntago iba ikwiye kugira icyo itwara, gusa nanone hari igihe usanga iyo mpumuro itihanganirwa ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye



Ni ibintu bisanzwe ku bantu b’igitsinagore bose kougira impumuro yihariye mu myanya y’ibanga ariko kuberako iyo myanya iba yoroshye, biroroshye kororokeramoimyanda itandukanye mu gihe umuntu adafite isuku ihagije noneho bigatuma ya mpumuro iba mbi kurutaho ari naho usanga iteje ikibazo

Mu rwego rwo kwirinda iyo mpumuro mbi rero ni ngombwa kubahiriza ibi bikurikira:

Kwirinda imyanda y’imbere ya nylon: iyo ubushyuhe bwabaye bwinshi, ni ibisanzwe ko abagore biyumvaho impumuro itari nziza mu myanya yabo y’ibanga, Dr Bagot atanga inama yo kwirinda iyi myenda ikoze muri nylon  bakambara iya coton kuko itanga ubwirinzi kuruta iya nylon

Kwirinda kwisiga ibintu bihumura mu myanya y’ibanga: Hari benshi bibwira ko gutera imibavu mu gitsina no gukarabamo ukoresheje isabune ihumura ari byo bifasha cyane mu kugira isuku ariko si byo  kuko niba uri gukaraba, ni byiza gukoresha amazi meza gusa, ubundi ukirinda kuhatera imibavu cyane ko imyanya y’ibanga y’abagore ubwayo yikorera isuku, ninayo mpamvu atari byiza gukaraba ngo ugere imbere cyane kuko iyo myanya yifitiye ubushobozi bwo kwikorera isuku

Mu gihe umaze gukora isuku, tegereza wumuke neza mu myanya y’ibanga ubone kwambara umwenda w’imbere kuko iyo utarumuka biha amahirwe microbe zitandukanye kwinjirayo zikaba zahororokera, ikindi gikomeye utari uzi nuko udakwiye gukaraba mu myanya y’ibanga inshuro zirenze ebyiri ku munsi,

Irinde gukoresha udutambaro tw’isuku dutose tuzwi nka lingette, umuganga ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’imororokere avuga ko atari byiza na gato gukoresha lingete kuko zishobora kuba intandaro yo kukwanduza indwara zitandukanye  

Guhora wigenzura buri gihe wumva ko nta mpumuro idasanzwe cyangwa se ko nta kintu kidasanzwe cyabaye mu myanya y’ibanga yawe

Src: santeplusmag.com  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe4 years ago
    Murakoze cyane.Ikindi mwibagiwe no kwambara amakariso cg indi myenda itumye
  • Uwimbabazi faida4 months ago
    Mwatubwira ibintu umuntu yarya cg akanywa bigabanya impumuro mbi yomumyanya yibanga??





Inyarwanda BACKGROUND