Ubusanzwe bitewe n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa se umugore, impumuro yo mu myanya y’ibanga ntago iba ikwiye kugira icyo itwara, gusa nanone hari igihe usanga iyo mpumuro itihanganirwa ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye
Ni ibintu
bisanzwe ku bantu b’igitsinagore bose kougira impumuro yihariye mu myanya y’ibanga
ariko kuberako iyo myanya iba yoroshye, biroroshye kororokeramoimyanda
itandukanye mu gihe umuntu adafite isuku ihagije noneho bigatuma ya mpumuro iba
mbi kurutaho ari naho usanga iteje ikibazo
Mu rwego rwo
kwirinda iyo mpumuro mbi rero ni ngombwa kubahiriza ibi bikurikira:
Kwirinda
imyanda y’imbere ya nylon: iyo ubushyuhe bwabaye bwinshi, ni ibisanzwe ko
abagore biyumvaho impumuro itari nziza mu myanya yabo y’ibanga, Dr Bagot atanga
inama yo kwirinda iyi myenda ikoze muri nylon
bakambara iya coton kuko itanga ubwirinzi kuruta iya nylon
Kwirinda kwisiga
ibintu bihumura mu myanya y’ibanga: Hari benshi bibwira ko gutera imibavu mu
gitsina no gukarabamo ukoresheje isabune ihumura ari byo bifasha cyane mu
kugira isuku ariko si byo kuko niba uri
gukaraba, ni byiza gukoresha amazi meza gusa, ubundi ukirinda kuhatera imibavu
cyane ko imyanya y’ibanga y’abagore ubwayo yikorera isuku, ninayo mpamvu atari
byiza gukaraba ngo ugere imbere cyane kuko iyo myanya yifitiye ubushobozi bwo
kwikorera isuku
Mu gihe umaze
gukora isuku, tegereza wumuke neza mu myanya y’ibanga ubone kwambara umwenda w’imbere
kuko iyo utarumuka biha amahirwe microbe zitandukanye kwinjirayo zikaba
zahororokera, ikindi gikomeye utari uzi nuko udakwiye gukaraba mu myanya y’ibanga
inshuro zirenze ebyiri ku munsi,
Irinde gukoresha
udutambaro tw’isuku dutose tuzwi nka lingette, umuganga ushinzwe ibijyanye n’ubuzima
bw’imororokere avuga ko atari byiza na gato gukoresha lingete kuko zishobora
kuba intandaro yo kukwanduza indwara zitandukanye
Guhora
wigenzura buri gihe wumva ko nta mpumuro idasanzwe cyangwa se ko nta kintu
kidasanzwe cyabaye mu myanya y’ibanga yawe
Src:
santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO