Urumuri rusigaye ruriho uyu munsi ruri mu bibangamira imiryamire y’ikiremwamuntu ariko kandi nanone ngo kugira amasaha amwe ukangukiraho mu gicuku cyangwa se mu rukerera bishobora kuba igisobanuro cy’uko ufite ibibazo mu mubiri wawe.
Biragoye kwigobotora
muri ako gahinda ariko birashoboka ukoze imyitozo ngororangingo, gufata umwanya
uhagije ukitekerezaho, gushaka umwizerwa ubwira agahinda kawe, kugira ikayi
wandikamo ibyakubayeho umunsi wose n’ibindi nk’ibyo.
Burya gusinzira nijoro bitanga ubuzima, nibyo biguha
ishusho y’uko uri bwirirwe ku munsi ukurikiyeho ari nayo mpamvu ukwiye gukora
ibishoboka byose ijoro ryawe rikaba ryiza.
Mu rwego rwo kugufasha gusinzira neza ndetse
ntukanguke hagati mu ijoro, gerageza kurya ibyo kurya byoroheye igogora nka
cocomber, imboga rwatsi ubundi ukirinda inzoga n’ibinyamasukari bishobora
kugabanya imbaraga mu mubiri wawe.
Ikindi gkomeye ubushakashatsi bwagaragaje nuko ari byiza kuryama hagati ya saa tatu na saa tanu z’ijoro kuko muri ayo masaha nibwo umwijima utangira kuringaniza imbaraga mu mubiri ukagabanya umunaniro ukabije, ukaringaniza imisemburo ndetse ugakura uburozi mu mubiri.
Src: Epoch Times
TANGA IGITECYEREZO