RFL
Kigali

Uburyo bwiza bwo kwicara mu bwiherero bugezweho ni ubungubu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/01/2020 12:09
0


Abantu benshi bakunze gutinya kwicara mu bwiherero rusange bugezweho ahanini bitewe n’uko baba bafite ubwoba ko bwabateza ibibazo birimo indwara ziterwa n’isuku nke, hari abahitamo gusasa impapuro z’isuku hejuru y’ubwiherero kugira ngo bazicareho birinda umwana ariko si byo kuko izo mpapuro ari zo zishobora gutera imyanda ukabije.



Benshi cyane mu bantu bakoresha ubwiherero rusange usanga bafite ibibazo by’uburwayi butewe n’isuku nke aha rero ni ho bahera bafata umwanzuro wo kurambura impapuro z’isuku hejuru y’ubwiherero bakabona kwicaraho, mu by’ukuri impapuro z’isuku siwo w’ikibazo ufite ahubwo ushobora gusanga ari cyo kibazo.

Impapuro z’isuku zifatwa nk’indiri y’umwanda uba mu bwiherero, biterwa ahanini n’uko buri wese uje mu bwiherero akora kuri rwa rupapuro rw’isuku, akongera akarukoraho gutyo gutyo, uko arukoraho ni nako aba yafashe imyanda itandukanye bityo n’undi akaza n’undi akaza, uza gusanga rero uru rupapuro rwafashwe n’abantu batagira umubare kandi barusiga imyanda itandukanye.

Si byiza gusasa impapuro z'isuku ku bwiherero ugiye kwicaraho
Si byiza gusasa impapuro z'isuku ku bwiherero ugiye kwicaraho

Ibi bishatse kuvuga neza ko niba ushyira impapuro z’isuku hejuru y’ubwiherero ukabona kwicaraho wibwira ko wirinze umwanda, biratandukanye kuko ahubwo nibwo witeje umwanda mwinshi nkuko Jean-Marc Bohbot, inzobere mu bijyanye n’indwara ziterwa n’umwanda abivuga, aha rero atanga inama avuga ko aho kugirango wicare kuri za mpapuro z’isuku, sha uko ukemura ikibazo ufite usa n’usutaraye hejuru y’ubwiherero ariko udakojejeho umubiri,

iyi foto iragaragaza ubwiherero bubiri, ubwa mbere buranduye cyane kuko bushasheho impapuro z'isuku

Ikindi ukwiye kumenya nuko iyo uvuye mu bwiherero ukwiye guhit ukaraba intki neza n’amazi meza n’isabune ugakaraba ibice byose bigize intoki, ubundi ukihanaguza urupapuro rw’isuku rusa neza kuko nyuma yo gufunga amazi uba umaze gukora kuri robinet ifite umwanda ukabije.


Robinet nazo burya zigira umwanda urenze uw'ubwiherero ni ukuzitondera

Ikindi kintu ukwiye kumenya ni uko telephone yawe nayo ishobora kuba isa nabi cyane kuruta ubwiherero birasaba ko uyigirira isuku ihagije.

Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND