RFL
Kigali

Ijambo risoza 2019: Perezida Kagame yagarutse ku biza byibasiye abanyarwanda no ku cyerekezo gishya cya 2050

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/12/2019 21:12
0


Mu ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageneye abanyarwanda mbere yo kwinjira mu mwaka wa 2020 yagarutse ku biza byibasiye abanyarwanda no ku cyerekezo gishya cya 2050.



Perezida Paul Kagame yatangiye ashima ibyagezweho n'ubwo igihugu cyahuye n'imvura idasanzwe mu kwezi kwa 12 (Ukuboza), igasenya ndetse ikangiza ibintu bitandukanye. Yashimiye abanyarwanda uburyo bitwaye muri 2019, abizeza ko umwaka mushya uzaba mwiza kuruta ushize. Yibukije abanyarwanda ko umwaka wa 2020 hari byinshi byo gukora kandi bizubakirwa kubyo twubatse.

Yagize ati:" 2019 ni umwaka wabaye uw'uburumbuke, twagize umutekano abantu bawuharaniye, ubukungu bwateye imbere, byinshi byagiye bikemurwa birebana n'ubuzima bw'abanyarwanda, usibye ibiza ejo bundi abanyarwanda bahuye nabyo by'imyuzure, n'ibindi bijyanye n'imvura yabaye nyinshi mu buryo budasanzwe."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n'ubwo ibi biza byabaye ubuyobozi bwafashije abanyarwanda kubikemura, harimo kubavana aho bari batuye bameze nabi ubu hakaba hari gushakishwa aho kubatuza heza kurushaho.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abona muri rusange umwaka wa 2019 waragenze neza agasaba abanyarwanda ko bazakomerezaho bakora uko bikwiye, abakosheje bakikosora ariko icyangombwa ni uko igihugu kizakomeza gutera imbere, umwaka wa 2020 ukazaba mwiza kurusha urangiye.

Perezida Paul Kagame abona ko gukorera hamwe nka kimwe mu byaranze abanyarwanda mu mwaka ushize wa 2019 byatumye igihugu kigera ku ntego zose cyari cyarihaye haba mu buhinzi n'ubworozi, ubuzima, uburezi cyangwa mu buhahirane n'ibihugu duturanye cyangwa ahandi ndetse n'umumutekano.

Perezida Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko batagomba kureba 2020 nk'umwaka gusa ahubwo bagomba kwibuka ko ari igihe cyo gutangira icyerecyezo gishya cya 2050.

Yagize ati: "N'ubwo dutangiye umwaka wa 2020 ntabwo ari wo mwaka tureba gusa, ahubwo turareba icyerecyezo kindi gishya kije gikurikira ikindi cyerecyezo twari twarihaye cy'imyaka 20 uhereye mu mwaka 2000, ubu tukaba dutangiye icyo cyerecyezo kiganisha ku myaka iri mbere itangira kuva 2020 kiganisha kuri 2050. Iyi ikaba ari myaka 30. Muri iyo myaka 30 ndetse twayigabanijwe ibice bibiri mu buryo bw'imitekerereze n'imikorere 15 -15."

Perezida yashimiye abanyarwanda asaba buri wese gushyira hamwe n'abandi muri iyi myaka 30 iri mbere gufatanya n'abandi kubakira ku byagezweho. Yasoje yifuriza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda umwaka mwiza wa 2020.

REBA HANO IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAGEJEJE KU BANYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND