Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’imbogamizi zitandukanye mu rugendo rw’icyerekezo 2020, rwabashije kugera ku ntego ku rugero rushimishije.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u
Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, mu gihe habura amasaha macye
ngo twinjire mu mwaka wa 2020 benshi bafataga nk’inzozi.
Perezida Kagame yavuze ko mu 2000 ubwo hatangizwaga
icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi byatewe na Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarasenye igihugu mu mpande zose z’ubuzima bw’abaturage.
Ati “Byari ukubaka bundi bushya no gusana kuko igihugu mu by’ukuri gisa n’icyahereye
ku busa ndetse no hanyuma y’ubusa ubwabyo rero urumva uburemere bwabyo n’ukuntu
bigoranye. Ariko na none abantu ubwabo biha aho bahera kuko muri buri wese
harimo imbaraga ishobora gukoreshwa kugira ngo ibintu bihinduke.”
Avuga ku mbogamizi igihugu cyahuye nazo mu
gutangiza icyerekezo 2020, Perezida Kagame yavuze ko icya mbere cyari imyumvire
y’abantu bamwe na bamwe ariko ikindi kikaba ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa
ibyiyemejwe.
Ati “Uhera ku mitekerereze niho ingorane ya mbere
ihera. Ingorane yindi iba mu buryo. Ese niba tubyumva neza, aho duhereye aho
tugana, dufite imbaraga zihagije no mu byo abantu bakoresha? Ibyo navugaga byo
kubaka amashuri, kubaka ibikorwa remezo kubaka ibijyanye n’ubuzima bw’abantu n’ibindi
byinshi ntabwo biva mu magambo gusa nta n’ubwo uvuga uti ni ‘gukora’. Ugomba kuba
ufite icyo ukoresha. Ayo mikoro nayo yajemo ikibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi
zajemo, muri iki cyerekezo u Rwanda rwabashije kugera ku ntego ku kigero
gishimishije n’ubwo hari ibitaragezweho bitari byinshi cyane.
Ati “Usubije amaso inyuma muri iki cyerekezo twageze kure
mu ntego twari twihaye. Wenda ntitwageze 100% ariko ugeze kuri 80%, 85% hanyuma hari n’ibyo bisobanuro bivuga ngo
hari ibyo tutari twifitemo tutashoboye kugeraho kubera impamvu zumvikana, uba
wagerageje hanyuma ufata 20%, 15% byari bisigaye ukabyongera ku zindi ntego
zigiye gutangira.”
Icyerekezo 2020 ni ngamba y’igihe kirekire ku iterambere ry’u Rwanda. Yateguwe binyuze mu buryo bw’inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 1999 yemejewe mu 2000. Intego z’ingenzi z’icyerekezo 2020 ni uguhindura u Rwanda rukaba igihugu gifite umusaruro uringaniye mu mwaka 2020 hagamijwe guteza imbere urwego rw’abikorera n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Perezida Kagame mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO