RFL
Kigali

REB iramenyesha abasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri ko hahindurirwa abafite impamvu zihariye gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/12/2019 15:35
0


Ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere tariki 30,Ukuboza 2019 nibwo hatangajwe kumugaragaro amanota y’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.



Nyuma yo gutangaza amanota y’abanyeshuri n’ibigo abatsinze bazajya kwigamo, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB buramenyesha abasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri bahawe kuzigamo ko hahindurirwa gusa abafite impamvu zihariye kandi zikomeye zirimo uburwayi bukomeye ndetse n’ubumuga

REB ivuga ko abafite izindi mpamvu zirimo kuba ibigo abanyeshuri bahawe biri kure cyangwa batazi aho biherereye basabwe gushaka amakuru yabafasha kuzagera kuri ibyo bigo

Ubusabe kandi bwo guhindurirwa ku bafite impamvu zikomeye zavuzwe haruguru bikorerwa ku rubuga rwa REB

ibindi kuri iyi nkuru wabisanga mu itangazo REB yashyize ku rubuga rwa twitter
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND