Ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere tariki 30,Ukuboza 2019 nibwo hatangajwe kumugaragaro amanota y’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.
Nyuma yo gutangaza amanota y’abanyeshuri n’ibigo
abatsinze bazajya kwigamo, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi
mu Rwanda REB buramenyesha abasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri bahawe
kuzigamo ko hahindurirwa gusa abafite impamvu zihariye kandi zikomeye zirimo
uburwayi bukomeye ndetse n’ubumuga
REB ivuga ko abafite izindi mpamvu zirimo kuba ibigo
abanyeshuri bahawe biri kure cyangwa batazi aho biherereye basabwe gushaka
amakuru yabafasha kuzagera kuri ibyo bigo
Ubusabe kandi bwo guhindurirwa ku bafite impamvu
zikomeye zavuzwe haruguru bikorerwa ku rubuga rwa REB
ibindi kuri iyi nkuru wabisanga mu itangazo REB yashyize ku rubuga rwa twitter
TANGA IGITECYEREZO