RFL
Kigali

Rugwiro Herve yasabiwe n’urukiko gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2019 14:04
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwasabiye myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Herve kuba afunze by’agateganyo, nyuma yo kumva ikirego Ubushinjacyaha buregamo uyu mukinnyi, aho aregwa kwambuka umupaka akoresheje inyandiko mpimbano , akanabikora mu buryo buhabanye n’amategeko.



Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burega Rugwiro Herve  ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa byemewe afite, nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo mu gihe ku wa Gatanu hazamenyekana umwanzuro w’urukiko.

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe kinini.

Yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwabo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Urukiko rwatangaje ko gusomerwa ari kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, hemezwa niba Rugwiro afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa.

Rugwiro Herve Amadeus amaze iminsi 14 afungiye mu karere ka rubavu,  nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo uherereye i Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo yambukaga  agana mu Rwanda.

Rugwiro akaba yarageze muri  Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.


Ku wa Gatanu nibwo hazamenyekana niba Rugwiro azafungwa iminsi 30 cyangwa azarekurwa

Source: Igihe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND