RFL
Kigali

Senderi Hit yasohoye indirimbo “Nta mpamvu n’imwe” yatuye abana bavuka guhera uyu munsi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2019 12:50
1


Umuhanzi Senderi Hit yasohoye indirimbo nshya yise “Nta mpamvu n’imwe”, yatuye urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abana bavuka guhera kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019.



Senderi wari uherutse gusohora indirimbo “Moto zitunze imiryango”, muri iyi ndirimbo nshya yifashishijemo amagambo abiri yakuye mu ndirimbo zakoreshejwe igihe kinini mu rugamba rw’ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko gukoresha amagambo ‘nta mpamvu n’imwe’ yakuye mu zindi ndirimbo yagira ngo agaragaze icyerekezo gishya cy’u Rwanda mu myaka 25 ishize mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Yakomeje avuga ko yatuye iyi ndirimbo abana biga mu mashuri ndetse n’abavuka uyu munsi kugira ngo nibakura bazumve iyi ndirimbo kandi bazirikane ko ibyakozwe byavuye mu maboko y’abanyarwanda ubwabo bitatoroguwe cyangwa ari impano.

Ati “…Umwana uzavuka uhereye uyu munsi n’urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye n’abanza. Ni umwanya mwiza wo gutunga iyi ndirimbo muri roho zabo.”

Yungamo ati “Izabafasha gukurira mu muco wo gukunda u Rwanda n’umuco wo kwigira ndetse no kurukorera batizigamye. Ndasaba ababyeyi b’abanyarwanda bafite abana baba mu bihugu by’amahanga iyi ndirimbo mbere yo kurya bajye babanza bayibumvishe.”

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aririmba agira ati “Nta mpamvu n’imwe nta n’ikibazo cyambuza gukorera uru Rwanda. Imiyoborere myiza, isuku n’umutekano, ibikorwaremezo biraganje.”

“Ndi umunyarwanda! Ubumwe n’ubwiyunge itorero ry’Igihugu twabigize umuco.”

Senderi Hit muri iyi ndirimbo yumvikanisha nyinshi muri gahunda za Leta y’u Rwanda harimo nka Girinka munyarwanda, kandagira ukarabe, kurwanya imirire mibi, kugira ubwisungane mu kwivuza, VUP n’ubudehe, ikoranabuhanga n'ishoramari n’ibindi.

Senderi Hit yasohoye indirimbo nshya yise "Nta mpamvu n'imwe"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTA MPAMVU N'IMWE" YA SENDERI HIT

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANASTHASE1 year ago
    ANASTHASE NYAMAGABE NDABAKUNDA CYANE MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND