RFL
Kigali

Rubavu: Korali Pueri Cantores yasize amashimwe mu mitima y’abitabiriye igitaramo cyo gushima Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/12/2019 9:47
1


Mu gitaramo cyari kinogeye amaso cyabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 kuri Paruwasi ya Muhato, Chorale Pueri Cantores yafashije Abanyarubavu gushima Imana yabarinze mu mwaka wa 2019 bayiragiza n'umwaka wa 2020.



Igitaramo cya Pueri Cantores cyatangiye ku isaa cyenda zuzuye (15h00'), saa kumi zuzuye (16h00) Salle ya Paruwasi ya Muhato yari imaze kuzura ku buryo bugaragara. Binyuze mu ndirimbo ndetse n'imikino itandukanye yakinwe na Chorale Pueri Cantores imitima y'abitabiriye igitaramo yatashye inyuzwe ishimye Imana ku buryo buhamye nk'uko twabitangarijwe na bamwe mu bitabiriye iki gitaramo.

Murerwa Caline umwe mu basengera kuri Paruwasi ya Muhato wari witabiriye iki gitaramo yatangarije INYARWANDA ko yanyuzwe n'indirimbo ndetse n'imikino hakinwe n'abagize iyi Chorale. Yagize ati" Njyewe nta kindi navuga uretse kwemeza ubuhanga bw'aba bana. Bazi kuririmba injyana zose kandi bakagerageza kubihuza n'ubutumwa bukenewe. Njye ntaraza ntabwo numvaga ko ndi buze gutahana ibyishimo nk'ibi ariko nk'uko namwe muri kubibona murabona ko twishimye kandi Imana ibongerere impano".

Ibi byashimangiwe na Perezida wa Puero Cantores Zarwega Dieudonne wavuze ko impamvu byagenze neza byatewe n'imyiteguro yabagoye ugereranyije n'ibitaramo byabanje na cyane ko ari igitaramo ngarukamwaka. Yavuze iki gitaramo kiba kigamije gushima Imana n'umubyeyi Bikiramaliya ku byiza yabakoreye, kwishimira umwaka ndetse banasengera ugukomera mu kuririmba.






Zarwega Dieudonne umuyobozi wa Pueri Cantores





Amafoto: Ishimwe Yvan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWACU 4 years ago
    Aba ba pueri ba Gisenyi bafite icyerekezo rwose, Baba abambere muri Congress bari babikwiye baradushimishimisha mubitaramo byabo.





Inyarwanda BACKGROUND