RFL
Kigali

Impinduka ku rutonde rw'abaherwe ku isi mu mpera z'umwaka

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:30/12/2019 19:30
0


Mu mpera z'uyu mwaka wa 2019, ku rutonde rw'abatinze kurusha abandi hagaragaye impinduka. Magingo aya abatunze agera kuri miliyari z'amadorari ni 2153. Ugeraranyije n'umwaka wabanje aba baherwe bagabanyutseho 55 bose.



Uko umunsi wira undi ugataha, niko ubukungu bw'isi buzamuka cyangwa bukamanuka. Uko ubu bukungu buhindagurika akenshi usanga ari nako abaturage b'isi na bo bibagiraho ingaruka. Mu mpera z'umwaka kimwe no mu ntangiro zawo hari ibinyamakuru bigerageza kwerekana uko ibihugu kimwe n'abantu bahagaze mu bukungu. Ibyo binyamakuru ni Bloomberg kimwe na Forbes. Kuri iyi nshuro turibanda mu kugaragaza uko ibi binyamakuru byagaragaje uko abakungu b'isi bakurikiranye ku myanya itanu ya mbere.

Uyu mwaka wagaragaje impinduka muri aba batunze agatubutse ku isi kurusha abandi. Muri uyu mwaka abatunze amafaranga abarirwa muri za miliyari z'amadorari ni 2153 ku isi, aba bagabanyutse 55 bose ugereranyije n'umwaka wabanje. Mu rutonde rw'aba batunze menshi kurusha abandi, ijana ba mbere nta Munyafurika uragaragaraho.Ese muri aba bakungu kurusha abandi, batanu ba mbere ni bande?

1. Jeff Bezos 

Uyu Bezos ni umuherwe wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Jeff Bezos ni we nyiri Amazon. Bivugwa ko muri izi mpera z'umwaka uyu Bezos atunze agera kuri miliyari 116 z'amadorari y'Amerika

2. Bill Gates

Bill Gates mu myaka yo hambere yakunze kujya yiharira umwanya wa mbere ku rutonde rw'abatunze amafaranga menshi kurusha abandi ku isi. Bill Gates ni Umunyamerika ndetse akaba ari we Microsoft. Bivugwa ko Bill Gates muri izi mpera z'umwaka afite agera kuri miriyari zigera kuri 113 z'amadorari y'Amerika.

3. Bernard Arnault 

Bernard Arnault ni Umufaransa uza ku mwanya wa gatatu mu batunze ibya mirenge kurusha abandi. Uyu Bernard Arnault bimwe mu byo atunze bimwinjiriza amafaranga harimo n'uruganda rukora imyambaro kimwe n'ibindi bikoresho by'agaciro rwa Louis Vuitton & Sephore. Bivugwa ko muri izi mpera z'umwaka uyu Mufaransa atunze agera kuri miriyari 106 z'amadorari y'Amerika. 

4.Warren Buffet 

Warren Buffet na we ni Umunyamerika akaba aza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde. Ibizwi bimwinjiriza amafaranga bikubiye mu ihuriro ryitwa Berkshire Hathaway. Bivugwa ko muri izi mpera z'umwaka Warren Buffet atunze agera kuri miriyari 89.1 z'amadorari y'Amerika. 

5. Mark Zuckerberg 

Uyu Mark Zuckerberg na we ni Umunyamerika uri mu bashinze ndetse aba ayoboye Facebook. Iyi Facebook ni rumwe mu rubuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku isi. Bivugwa ko muri izi mpera z'umwaka Mark Zuckergerb atunze agera kuri miriyari 79.4 z'amadorari y' Amerika.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND