Ubusanzwe igihe cy’ubwana ni cyo rufunguzo rw’ubuzima bw’umuntu,kuko niho umuntu yigira byinshi bitandukanye byaba ibyiza cyangwa se ibibi, ntibitangaje rero kuba hari bimwe mu bikomere umuntu yakuye mu bwana bwe bikamukurikirana kugeza akuze.
Abashakashatsi bavumbuye bimwe mu bikomere bishobora gukurikirana umuntu kuva mu bwana kugeza akuze. Kugeza ubu ntabwo benshi barasobanukirwa neza ihohoterwa rigera no ku bwonko ari naryo ntandaro y’ibikomere umuntu ashobora guhura nabyo mu gitabo Quand la relation parentale est rompue.
Philippe Liébert asobanura uburyo ihohoterwa rishobora kuba ndetse n’umubyeyi ntamenye ko ari kurikora. Niba uzi ko wahuye n’ibikomere mu bwana, ibi ntibiri bubure mu byo wahuye na byo.
1.Gukandamizwa: Ibi bigira ingaruka zikomeye ku
mwana, aho wakandamirizwa hose haba ku ishuri cyangwa mu rugo, ibi ngo
bigaragara nk’ihohoterwa rikomeye rishobora no kugira ingaruka zikomeye ku
warikorewe
2. Gutereranwa: Iyo umwana atereranywe akiri muto
ahanini akabikorerwa n’umwe mu babyeyi be bishobora kumera nk’ihohoterwa
rikomeye yakorewe, bishobora kumuremamo ikibazo gikomeye atapfa kwigobotoramo,
umuntu watereranwe akiri muto bimuviramo ingaruka zo kutagira inshuti cyangwa
se zo kutisanga mu bandi
3. Kwereka umwana ko ntacyo ashoboye: Buri muntu
wese agira ibintu bimuranga kandi bimutandukanya n’abandi, iyo utangiye guca
umwana integer umwereka ko ntacyo ashoboye ashobora gukura agaragaza ko ntacyo
ashoboye n’ubundi ibi bishobora kumukurikirana kugeza akuze n’ubundi akitakariza
icyizere burundu ndetse bikamunanira kwifatira imyanzuro imwe n’imwe
4. Ubusumbane mu bana: Kuba hari umwe mu bana
ukundwakaza kuruta abandi cyangwa se hari uwo ukandamiza kuruta abandi, uyu
mwana warutishijwe abandi ahora abona ibintu byose ko bipfuye n’iyo abaye
mukuru ibintu byinshi abibona nk’ibibazo.
5. Guhemukirwa: Ubusanzwe abana bafata nk’ukuri
amasezerano bahawe, nk’iyo umubyeyi akomeje gusezeranya umwana ibintu
ntabikore, bifatwa nk’ihohoterwa umwana aba yarakorewe kuko nubwo wowe
wabyibagirwa ariko umwana ntiyibagirwa, iyo abaye mukuru rero n’ubundi akomeza
gutakariza abantu icyizere akabona ko n’ubundi bamubeshya.
Src: psychologytoday.com
TANGA IGITECYEREZO