RFL
Kigali

Amashuri azatangira ku wa Mbere tariki 06/01/2020

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:30/12/2019 16:03
0


Mu itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryo ku wa 24, Ugushyingo, 2019, rigaragaza ko amashuri biteganyijwe ko azatangira igihembwe cyayo cya mbere ku wa Mbere, tariki 06 Mutarama, 2020. Ibi, bireba ababyeyi, abayobozi b’ibigo, abarezi, ndetse n’abanyeshuri.



Nyuma y’ igihe kigera ku kwezi n’ igice abanyeshuri bamaze mu biruhuko, ubu barateguzwa kuba basubira guhaha ubumenyi ku mashuri aho biga, ndetse n’ abakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’ amashuri abanza, ndetse n’ abakoze ibisoza icyiciro rusange (amashuri yisumbuye) nabo barajya ku ishuri.

Ni mu itangazo rya Minisiteri y’ uburezi ryo ku wa 24 Ugushyingo, 2019, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac. Itangazo rigaragaza ko mu mwaka tugiye gutangira wa 2020, Mutarama, tariki 06 ari bwo Minisiteri yateganyije ko amasomo agomba kuba atangiye mu mashuri hose mu gihugu abanza n’ ayisumbuye.

Ubu, ni ubutumwa bureba abayobozi b’ ibigo by’ amashuri, abarezi, ababyeyi, ndetse n’ abanyeshuri byihariye. Mu rwego rwo kunoza uburyo bw’ ingendo ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira (boarding school), Minisiteri y’ Uburezi igaragaza gahunda y’ uburyo abanyeshuri bagomba kugenda hashingiwe ku ntara abanyeshuri baba bigamo. Bivuze ko gutangira kujya ku ishuri ari tariki 03, Mutarama, 2020.

Gahunda y’ uburyo abanyeshuri bazagenda ku ishuri:

Ku wa Gatanu, tariki 03, Mutarama, 2020, hazagenda uturere twa:

ü  Muhanga,Kamonyi, Nyanza na Huye; Amajyepfo

ü  Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo; Umujyi wa Kigali

ü  Rusizi na Nyamasheke; Uburengerazuba

ku wa gatandatu, tariki 04, Mutarama, 2020, hazagenda:

ü  Hateganyijwe kugenda abanyeshuri biga mu bigo by’ intara y’ Amajyaruguru nndetse n’ Iburasirazuba.

Ku cyumweru, tariki 05, Mutarama, 2020, hazagenda:

ü  Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe; Amajyepfo

ü  Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, na Nyabihu; Iburengerazuba

Ni muri urwo rwego n’Ikigo ngenzuramikorere cy’ Igihugu (RURA) gikangurira ababyeyi ko bazashakira abanyeshuri –abana babo—amatike hakiri kare, kugira ngo uburyo bwo kubatwara butazagorana.

Ibi, bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB). Amanota y'abakoze ibizamini bya Leta yashyizwe hanze ahagana ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda (3:00).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND