RFL
Kigali

Bosenibamwe yasabye Minisiteri bireba guteza imbere umupira w’amaguru bubaka ubushobozi mu bana bato bifitemo impano-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2019 14:49
0


Bosenibamwe Aime yavuze ko n’ubwo ibi bikorwa hakenewe kongera gusuzuma politike ya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ukunzwe n’abatari bake kandi unashobora kubyarira igihugu umusaruro, hakarebwa uburyo hubakwa ubushobozi bw’abana bato kuko iterambere rya ruhago riva hasi.



Uyu munya politike ibimazemo imyaka itari mike  wanyuze mu nzego zitandukanye za Leta ndetse wigeze no kuba Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, ubu ni umuyobozi w’ikigo k’igihugu ngororamuco. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko muri Afrika hari amakipe usanga ahora ku isonga ku buryo usanga asubira inyuma gake cyane.

Yatanze urugero rw’amakipe yo mu bihugu nka Cameroon na Cote d'ivoire  bitajya bipfa gusubira inyuma avuga ko ibi iyo ubajije bakubwira ko babigezeho banyuze mu bakiri bato kuko umupira w’amaguru ariko utezwa imbere. Avuga ko ibi na hano bishyizwemo imbaraga byatanga umusaruro.

Ati”Njyewe numva icya mbere gikwiye gukorwa ari uguteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda bakiri bato”. Avuga ko n’ubwo ibi bikorwa ariko nanone hakenewe gusuzumwa uko bikorwa kuko iyi politike ya siporo yitaweho byatanga umusaruro.

Ati”Ni ngombwa ko dukomeza gusuzuma politike ya siporo, cyane cyane siporo y’umupira w’amaguru tukareba uburyo twubaka ubushobozi bw’abana bacu”. Akomeza avuga ko icya mbere ari ukubakundisha umupira igihe impano zabo zigaragaye, ibi bikazatuma hirya no hino haboneka abana bashobora gukina umupira.

Atanga urugero avuga ko ibi bikozwe buri murenge ugashobora kwiyubakamo ikipe ikomeye ishobora kuba ivomo ry’ikipe y’akarere byakomeza kuba uruhererekane ku buryo intara nayo ishobora gushaka abakinnyi muri ayo makipe y’uturere.

Ibi ngo bikozwe ku buryo buhoraho  byakorohereza minisiteri ifite umupira w’amaguru mu nshingano kubona aho ivana abakinnyi. Iyi minisiteri yayisabye gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru binyuze muri iyi nzira yo gushyigikira impano zabakiri bato, no gukomeza gushishikariza abanyarwanda kuwukunda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND