Bamwe mu bakobwa bavuga ko kugira amabere abyibushye ari byiza cyane ngo bituma uyafite agaragara neza ndetse bigakurura abasore. Aha rero ni ho bamwe mu batayafite cyangwa se bafite amabere yaguye bahera bambara amasutiye (soutiens) afite umubyimba munini ndetse arimo amapamba kugira ngo barebe ko bagaragara nk’abafite amabere manini.
Rimwe na rimwe amabere yaguye cyangwa se mato aterwa
ahanini n’inyama z’umubiri zoroshye cyangwa se nanone isuku nke, gusa nanone
hari ibindi ushobora gukora bigatuma ugira amabere manini kandi abyibushye.
1.Guhora ukora massage: Ibi bizagufasha kongera
umubyibuho w’amabere yawe ndetse bikurinde amaribori menshi ku mabere.
2. Kwambara isutiye ikuzengurutse neza ariko
itagufashe cyane: Isutiye igufashe cyane ishobora kubuza amaraso gutembera neza
bikaba byateza ibibazo, gerageza kwambara isutiye iguha umutuzo uhagije
bizagufasha mu gihe uri mu myitozo.
3. Imyitozo ifasha igituza gukomera: Kuko
twabonye ko hari igihe ubuto bw’amabere cyangwa se kugwa kwayo biterwa no
koroha kw’inyama zo mu gituza, ni byiza gukora imyitozo ifasha igituza
gukomera, hari ubwoko bw’imyitozo bwabigufashamo ukagira amabere manini kandi
abyibushye.
4. Kugira ngo ugire amabere manini ndetse abyibushye
kora umwitozo uteye gutya, gerageza kuryamira urubavu uzamuke noneho usigaze ikiganza
hasi abe ari cyo gifashe umubiri wawe
wose ibyo nibura ubikore inshuro 20 ku munsi.
5. Kugira ngo ugire amabere manini ndetse abyibushye
kora umwitozo uteye utya, zamura amaboko hejuru, uyanyuze inyuma yawe ukomeze
umanuke uyakoze ku buryo wumva igituza kiri mu mwitozo koko, ibi ugerageze
kubikora nibura inshuro 15 cyangwa 20 ku munsi.
6.Gukaraba ya mazi aturuka hejuru: Aya mazi bisaba ko nibura
aba akonje ugahagarara akakumanukaho umubiri wose bifasha cyane amaraso gutembera neza mu gihe
warangije ya myitozo, bizagufasha gusinzira neza no guhorana ubuzima bwiza
uretse gushaka umubyibuho w’amabere gusa.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO