RFL
Kigali

Ibihano 15 bikakaye mu bihugu bitandukanye bihabwa uwahamye n’icyaha cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:30/12/2019 8:36
0


Icyaha cyo gufata ku ngufu ni icyaha gihanwa n’amategeko, buri gihugu kikaba kigira uko gihana uwahamwe n’iki cyaha. Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ibihano bisa nk’ibikakaye bihabwa uwafashe ku ngufu n'uko bigenwa mu bihugu bitandukanye.



1.China

Itegeko ry’u Bushinwa rigena ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufata kungufu ahabwa igihano cy’urupfu.

 2.Iran

Mu Iran uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu baramumanika cyangwa se bakamurasira mu ruhame kugeza ubwo apfuye. Rimwe na rimwe kuko si kenshi bibaho, uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu hari igihe adahabwa ibi bihano byombi iyo uwo yafashe ku ngufu atanze icyo cyifuzo. Gusa ntibikuraho ko ahanwa kuko n'ubundi ahanishwa igifungo cya burundu.

 3.Netherlands

Aha ho ikintu cyose ukoreye umuntu kiganisha ku busambanyi uragihanirwa, yewe n'iyo wasoma umuntu mutabyumvikanye bifatwa nko kumufata ku ngufu. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 4 na 15  bitewe n’imyaka y’uwahohotewe. Muri iki gihugu n'iyo wabwira amagambo yerekeye ubusambanyi abo tuzi nk’abakora umwuga w’uburaya uhanishwa igifungo cy’imyaka ine.

 4.France

Mu Bufaransa ho uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 akorerwa iyicarubozo. Iki gihano kandi gishobora kongerwa kikagera ku myaka 30 cyangwa agafungwa burundu.

 5.Afghanistan

Uwafashe ku ngufu ahanishwa kuraswa ku mutwe mu gihe kingana n’iminsi ine.

 6.North Korea

Aha nta mpuhwe zibaho k’uwakoze iki cyaha cyo gufata ku ngufu, igihano ahabwa ni ukuraswa ku mutwe urufaya rw’amasasu.

 7.Russia

Mu Burusiya, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 cyangwa hejuru yayo ndetse iki gifungo gishobora no kwiyongera kugeza ku myaka 30 bitewe n’ububabare uwahohotewe afite.

 8.Saudi Arabia

Iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu muri Saudi Arabia ahanishwa kwicirwa mu ruhame.

 9.UAE

Hano igihano gihabwa uwakoze iki cyaha cyo gufata ku ngufu cyangwa gukoresha amagambo yerekeza ku mibonano mpuzabitsina ubwira umuntu runaka ni ukwicwa umanitse.

 10.Greece


Mu Bugereki uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa gufungirwa ahantu hari ibimucura umwuka.

 11.India


Mu Buhinde uwakoze icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 14 cyangwa se akamanikwa kugeza apfuye.

 12.Egypt

Aha uwakoze iki cyaha ahanishwa kumanikwa mu ruhamwe kugira ngo abantu bose babonereho kumenya ubukana bw’iki cyaha (cyo gufata ku ngufu).

 13.USA


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagira ubwoko bubiri bw’amategeko ari bwo: State Laws na Federal Laws. Iyo habayeho icyaha cyo gufata ku ngufu bagasanga gihura n’amategeko agengwa na Federal law icyo gihe  uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cyangwa se agacibwa ihazabu.

 14.Norway

Aha uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 4 na 15 bitewe n’ububabare uwahohotewe yagize.

 15.Israel

Muri Israel uwakoze icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ine cyangwa se kitari hejuru y’imyaka 16.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND