RFL
Kigali

Uruhare rwa Samuel Eto’o mu isinywa ry’amasezerano ya Visit Rwanda hagati ya PSG n’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/12/2019 18:59
0

Uwahoze ari Rutahizamu wa FC Barcelone n’ikipe y’igihugu ya Cameroon Samuel Eto’o Fils, kuri ubu usigaye ari Ambasaderi wa Qatar mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cy’Isi 2022, byamaze kumenyekana ko ari umwe mu bantu bagize uruhare runini mu isinywa ry’amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na PSG.Samuel Eto’o uheruka muri Qatar nk’umukinnyi  tariki 07 Nzeri 2019, ubwo yasezeraga burundu ku mwuga wo gukina umupira w’amaguru nyuma y’umwaka umwe yari amaze akinira ikipe ya Qatar SC. Uyu mugabo wakiniye amakipe menshi akomeye ku isi arimo FC Barcelone, Inter Milan na Chelsea, ubu asigaye ari umuntu wa hafi wa Emir wa Qatar aho amufasha mu bikorwa bya siporo Qatar ifitemo uruhare muri Afurika.

Mu Ukuboza 2019, ni bwo hatangajwe amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo muri gahunda ya Visit Rwanda hagati y’u  Rwanda n’ikipe y’ubukombe ku mugabane w’ibura ndetse no ku isi  ya PSG yo mu Bufaransa. Benshi mu banyamahanga bacitse ururondogoro, ku mbaraga n’ubushake u Rwanda ruri gushyira mu bukerarugendo, dore ko iyi ari ikipe ya kabiri ikomeye yo ku mugabane w’iburayi yasinye amasezerano n’u Rwanda nyuma ya Arsenal.

Kuba PSG yarashowemo imari n’abanya-Qatar binyuze mu kigo Qatar Sports Investments (QSi), akaba ari nabo bayiyobora , aho kuri ubu iyobowe na Nasser Ghanim Al-Khelaifi, kandi iki gihugu kikaba gisigaye gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, dore ko giherutse no kwinjira mu mushinga w’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizafungurwa mu 2020,  ni kimwe mu bintu byatumye aya masezerano akunda mu buryo bwihuse.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Jeune Afrique, ivuga ko  mbere y’uko aya masezerano asinywa, Eto’o usigaye ubarizwa i Doha igihe kinini, yahuye na Perezida Kagame wari mu ruzinduko muri uyu mujyi ku wa 30 Ukwakira 2019. Inshuti yabo bombi niyo yatumye ibi biganiro bitari byapanzwe biba kandi bishoboka mu buryo bwihuse.

Eto’o wari umaze gukora igikorwa gikomeye, yahise yifashisha urukuta rwe twa Instagram maze ashyiraho ifoto ari kumwe na Perezida Kagame aramutaka , amuvuga imyato avuga ko ari umuntu udasanzwe Afurika ifite, anamushimira kuba yemeye kumwakira bakaganira.

Jeune Afrique ikomeza mu nkuru yayo ivuga ko abagabo bane ba hafi ba Emir wa Qatar muri gahunda ye yo gushinga imizi muri Afurika binyuze mu bufatanye n’ibihugu. Abo bose ni abantu ba hafi b’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Barimo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa.


Samuel Eto'o yagize uruhare rukomeye  kugira ngo u Rwanda rusinye amasezerano ya Visit Rwanda na PSG


U Rwanda rufitanye umubano ukomeye na Qatar, aha Sheikh Thamim Bin Hamad wa Qatar na Perezida Kagame bari muri pariki y'Akagera mu ruzinduko


Ikipe ya PSG isigaye yamamaza ubukerarugendo mu Rwanda 'Visit Rwanda'

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND