RFL
Kigali

Urutonde rwa Hotel 9 zihenze mu Rwanda kuba waziraramo

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:29/12/2019 17:35
1


Mu Rwanda hari hotel nyinshi abantu bashobora gusohokeramo, gusa zigiye zitandukanye mu biciro aho buri wese ajya ahahwanye n’ubushobozi bwe. Uru rutonde tugiye kubagezaho rwashyizwe ahagaragara na RDB mu mwaka wa 2018. Dushingiye ku ntego u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo,ni yo mpamvu hibandwa cyane ku iterambere ry’amahoteli.



Uru rutonde rwerekana hotel 9 mu Rwanda ziza ku isonga mu kuba zihenze:

 1.ONE AND ONLY NYUNGWE HOUSE: 


Iyi hotel iherereye mu ntara y’Uburengerazuba yatangiye gukora mu mwaka wa 2018 na yo ikaba ifite inyenyeri 5. Ni yo hotel ya mbere iri hanze y’umujyi wa Kigali yahawe inyenyeri 5. Ntisanzwe kuko si buri wese ushobora kuyijyamo dore ko kuyiraramo ijoro rimwe bisaba kuba ufite amadolari 1,900 akaba angana na miliyoni imwe n'ibihumbi 700 n'imisago by’amafaranga y’u Rwanda.

 2.RADISSON BLUE HOTEL: 


Iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2016 ndetse yanubatswe mu gihe gito cyane. Ifite ibyumba bisaga 290 ikaba yakira ingeri z’abantu zitandukanye. Akarusho k’iyi hotel ni uko ifite icyumba cyakwakira Umwami. Icyumba gihendutse muri iyi hotel kukiraramo ni amadolari 280 asaga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda. Uretse ibyo kandi iyi hotel ikaba ari imwe muri hotel nke mu Rwanda zifite inyenyeri 5.

 3.SERENA HOTEL KIGALI: 


Iyi hotel tuyisanga mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2004. Ifite ibyumba byinshi bitandukanye; hari ibikorerwamo inama hari n’ibyo abantu bararamo. Kuraramo ni amadolari 228 angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200,000. Iyi ni hotel yizewe mu kugira ibyumba birenze kimwe abakuru b’ibihugu bashobora kuraramo aho bishyura amadolari 3,400 angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

 4.KIGALI MARRIOTT HOTEL: 


Iyi hotel yafunguwe mu mwaka wa 2016, iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaba ari imwe muri hotel zifite ibyumba byinshi, aho ifite ibyumba bigera kuri 250. Kugira ngo umuntu ayiraremo ijoro rimwe agomba kuba afite amadolari 121 angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110. 

Aya mafaranga akaba yishyurwa ku cyumba giciriritse. Uwifuza kurara mu cyumba kidaciriritse yishyura amadolari 285 ku ijoro rimwe. Ikidasanzwe kuri iyi hotel ni uko utayisanga mu Rwanda gusa ahubwo igaragara no mu mijyi igiye itandukanye.

 5.SABYINYO SILVERERBACK HOTEL: 


Iherereye mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze. Ni hotel ituriye ibirunga, igakunda kugendwa na ba mukerarugendo. Kurara muri iyi hotel no gutemberezwa Pariki y’ibirunga hatarimo gusura ingagi bitwara amadolari hagati 750 kugeza ku madolari 1,250. Igihe wifuza kurara mu cyumba gihenze wishyura byibuze amadolari 1,750.

 6.LEMIGO HOTEL: Iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi ndetse ikaba inafite inyenyeri 4. Kugira ngo uyiraremo bisaba amadolari 150 aya asaga ibihumbi 130 by’amafaranga y’u Rwanda.

 7.UBUMWE GRANDE HOTEL: 


Iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaba yarubatswe mu mwaka wa 2016. Ifite umwihariko wo kugira piscine hejuru mu bushorishori. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu b’ingeri zitandukanye, ikaba ifite ibyumba bisaga 150. Kugira ngo uyiraremo ijoro rimwe usabwa amadolari 170. 

 8.HOTEL GOLDEN TULIP: 


Iherereye mu mujyi wa Nyamata ku birometero bicye uvuye mu mujyi wa Kigali. Iyi hotel izwiho kwakira abakobwa baba bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu gihe cya Boot camp. Kugira ngo umuntu arare muri iyi hotel asabwa amadolari 180 akaba asaga ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda. Bafite kandi n’icyumba Perezida w'igihugu ashobora kuraramo, ijoro rimwe akaba asabwa kwishyura miliyoni imwe n’ibihumbi ijana (1,100,000 Rwf).

 9.LAKE KIVU SERENA HOTEL


Iyi hotel iherereye mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Ni hotel nziza cyane kuko ifite ahantu hisanzuye ho kwidagadurira. Kugira ngo uyiraremo byibuze ijoro rimwe bisaba kuba ufite amadolari 180 asaga ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwagasore sano fabrice4 years ago
    Izi hotel kuziraramo nukubanza ugako pe kuko ntamuntu uciritse wayiraramo. Gusa Nibongere nizindi nyinshi.





Inyarwanda BACKGROUND