Abaganga bo basobanura ko usibye ibyago cyangwa uburangare, ngo ubusanzwe amahirwe yo kugirwaho ingaruka n'ikinya aba ari hasi cyane.
Mu gihe imikoreshereze
y'ikinya imaze gutera imbere mu buvuzi, hari impungenge za bamwe mu bagana
ibitaro bemeza ko zimwe mu mpfu z’iterwa n’ingaruka zo gutera ikinya ziterwa
n’uburangare bwa bamwe mu baganga.
Ubuhamya
Hashize ukwezi kumwe
gusa umugore wa Hategekimana JMV yitabye Imana mu bitaro bimwe byigenga byo mu
Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y'uko mu gusuzuma uwo mugore abaganga banzuye
kumutera ikinya atagiriyemo amahirwe yo gukanguka nk'uko umugabo we abivuga.
Yagize ati “Bazana
impapuro zo gusinya ngira ngo ni nka contrat bagusinyisha, turasinya batangira
operation: yagombaga kujyamo saa munani n'iminota 30 akamara iminota 45, ubwo
turicara turategereza bigeze nka saa cyenda n'igice mbona byatinze nkurikije
uko bambwiraga. Barangije barambwira ngo umuntu wawe yitabye Imana, ndababwira
nti ntabwo byumvikana umuntu waje ari muzima yigenza, umuntu mwakoreye
ibizamini byose ikibazo cyabaye ikihe? Barambwira ngo yagize alergie ku muti,
ndababwira nti ndumva bidasobanutse. Ndababwira nti ‘yagira alergie gute
mwamukoreye ibizamini kandi atari ubwa mbere atewe ikinya?”
Uyu mugabo wasigaranye
abana 3 asobanura ko umurambo w'umugore we wapimwe ngo harebwe icyamwishe,
ariko ngo nta gisubizo kidasanzwe yahawe. Gusa ngo ategereje icyo inkiko
zizemeza n'ubwo mu rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa rwasomwe na bwo atatumijwe,
ngo rwabaye rurekuye by'agateganyo abo baganga.
Ati “Ndababaza nti ese
iyo umuti ugira ingaruka nta buryo haba hari undi ukuramo ayo ma effet? Bati
twagerageje biranga...nk'umuntu utavura sinari kumenya ngo icyo bagerageje ni
iki? Mbyakira ntyo ariko ndababwira nti ‘uko biri kose uyu muntu yishwe namwe,
hagati y'abaganga n'umuti hari ikitagenze neza.’’
Inzobere mu gutera
ikinya zishimangira ko mbere yo gutanga iyi serívisi, uyihabwa abanza
agakorerwa ibizamini bishoboka byose ngo harebwe niba nta ngaruka uyu muti
wamugiraho; gusa ngo birashoboka ko habaho uburangare kuko ubusanzwe ingaruka
zo guterwa ikinya ziri ku rwego rwo hasi cyane.
Dr Nizeyimana
Francoise inzobere mu gutera ikinya mu bitaro bya CHUK yagize ati “Muba
mwabiganiriyeho n'imiryango na we ubwe mukabimubwira ko yanahasiga
ubuzima. Hari igihe umuntu ashobora gupfa atunguranye mu kinya kandi ni
ibintu bidakunze kubaho, ni gake cyane. Usibye abashobora gupfa namwe mubibona
ko hari amahirwe menshi yo gupfa hari n'uburangare bushobora kubaho gake cyane
ariko birashoboka.’’
Gusa ku rundi ruhande,
hari abaturage bafite impungenge ku mikoreshereze y'ikinya cyane ko hari
abagifiteho imyumvire yihariye n'ubwo ubusanzwe umuntu 1 ku bantu ibihumbi 100
ari we ugirwaho ingaruka nacyo.
Tuyishime Simeon ni
umuturage mu Karere ka Gasabo ati “Bitewe n'ubuhamya abantu batanga cyagiye
giheramo kikabagiraho ingaruka bigatuma abantu bagitinya. Hari abakuramo
uburwayi bwa paralyse, ubundi bumuga ugasanga kikumazemo imyaka myinshi cyangwa
amezi menshi bigatuma abantu bagitinya.”
Inzobere mu gutera
ikinya ziracyari nke
Umuyobozi w'Ibitaro
bya Kibagabaga, Dr Avite Mutaganzwa avuga ko muri rusange inzobere z'abaganga
mu gutera ikinya zikwiye kwiyongera kugira ngo zirusheho gutanga serivisi
nziza, kuko ubukeya bwabo bushobora kuba intantaro yo gukora amakosa amwe
n'amwe yanagira ingaruka ku barwayi.
Ati “Kugira ngo umuntu
akore neza afite securité n'umurwayi ayifite burya byibuze abatera ikinya
bagombye kuba ari 2 kuko hari igihe haba complication iturutse ku murwayi
cyangwa ku kinya bigasaba ngombwa ko habaho umuntu mufatanya uzi icyo gukora
kandi muri gahunda nk'izo nta mwanya wo gutakaza uba urimo kuko utinze umuntu
arapfa cyangwa akagira ibindi bikomere bidakira.”
Kugeza ubu mu Rwanda
habarurwa inzobere mu gutera ikinya 28 gusa kandi na bo bakorera mu bitaro
bikuru n'iby'icyitegererezo; cyakora hari abandi baganga basaga gato 250
bahuguriwe gutera ikinya hirya no hino mu mavuriro, intego y'isi yose ni uko
nibura hakwiye kubaho inzobere 5 ku barwayi ibihumbi 100.
Src: rba
TANGA IGITECYEREZO