Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yasohoye uburyo amakipe azaba agabanyije mu dukangara muri tombola y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Qatar muri 2022.
U
Rwanda rwasoje umwaka ruri ku mwanya wa 131, rwashyizwe mu gakangara ka kane
nk’uko bigaragara mu buryo iyi tombora izakorwamo, bwashyizwe hanze na FIFA. Muri iyi tombola y’amatsinda, ibihugu
bizagabanywa mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine,
bizatangira gukina muri Werurwe 2020.
Ibihugu
10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo
bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ubwo bizaba ari bitanu bihagaze
neza mu gakangara ka byo ndetse na bitanu biri hasi mu kandi, ubundi byishakemo
bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo
gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Bibayeho
amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino
wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.
Uko ibihugu bigabanyijwe mu dukangara:
Agakangara ka mbere:
Sénégal, Tunisie, Nigeria. Algérie, Maroc, Ghana, Misiri, Cameroun, Mali na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Agakangara ka kabiri:
Burkina Faso, Afurika y’Epfo, Guinée, Uganda, Cap Vert, Gabon, Bénin, Zambie,
Congo na Côte d’ivoire.
Agakangara ka gatatu:
Madagascar, Mauritanie, Libye, Mozambique, Kenya, Centrafrique, Zimbabwe, Niger,
Namibie na Guinée Bissau.
Agakangara ka kane:
Malawi, Angola, Togo, Sudani, u Rwanda, Tanzanie, Guinée Équatoriale, Ethiopie,
Liberia na Djibouti.
Iyi
tombola y’amatsinda izabera ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru
muri Afurika (CAF) giherereye i Cairo mu Misiri tariki ya 21 Mutarama 2020.
Izakorwa
hagendewe ku myanya amakipe yasorejeho uyu mwaka wa 2019, ku rutonde
ngarukakwezi rwa FIFA, aho uruheruka rwasohotse 19 Ukuboza 2019.
U Rwanda rushobora kuzajya mu itsinda ritoroshye mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022
TANGA IGITECYEREZO