RFL
Kigali

Umusore yasanzwe mu ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda yakaswe ijosi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2019 12:58
3


Ni hafi neza y’ahitwa kuri IRST ahasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wishwe akaswe ijosi. Amakuru avuga ko uyu murambo wabonetse iruhande rw’umuhanda uva ku Mukoni werekeza i Mpari ubwo wabonwaga n’abagenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019.



Polisi y’ u Rwanda n’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB batangiye iperereza ku cyaba cyishe uyu muntu gusa bikekwa ko ari abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro bakamwica kuko n’ubundi muri uyu muhanda nta rumuri ruhari.

Abahaturiye bavuga ko hahoze amatara ariko akaza gupfa mu gihe gito bityo kuhanyura ngo ni ukwizirika kuko haba abagizi ba nabi cyane ko ngo nta n’umumotari wajyanayo umugenzi nyuma ya saa mbiri z’ijoro, abahaturiye bo ngo bamenyereye gutaha hakibona.

Umuvugizi w’Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye itangazamakuru ko imyirondoro y’uyu musore itaramenyekana ariko ko RIB ikomeje iperereza ati "Ayo makuru RIB yayamenye yatangiye iperereza. Imyirondoro y’uwishwe ntabwo iramenyekana".

Gusa abakoresha uyu muhanda barasaba cyane ababishinzwe gushyiraho amatara ahagije mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukunze kuvugwa muri iri shyamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana venuste4 years ago
    Nkeneye ibiciro by a Flat beid ntoya
  • BozimanaJonas4 years ago
    Imana.imwakire.ntakundi.abasigaye.twihangane
  • Al_Hashim babulao4 years ago
    Birakabije mur territory z abanyeshur sibyo gusa har nubusambo bukabij, bityo bonger umutekano muburyo bwibang





Inyarwanda BACKGROUND