RFL
Kigali

Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu ndetse ifunga imihanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/12/2019 12:29
1


Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019, ku munsi mukuru wa Noheli, yatangiye ahagana saa Moya z’umugoroba. Mu bice bitandukanye by’umujyi, umuriro wabuze umwanya muto ubwo iyi mvura yatangiraga kugwa ari nyinshi.



Uko imvura yagwaga ni ko ibinyabiziga byaburaga uko bitambuka, yaba mu mujyi wa Kigali rwagati no mu nkengero zawo nka Remera n’ahandi kubera ubwinshi bw’amazi yari yuzuye mu mihanda.


Polisi y’Igihugu yaburiye abantu ku mihanda imwe n’imwe itari nyabagendwa kubera iyi mvura binyuze mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter. Yavuze iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umwuzure mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, imihanda Kimisagara-Nyabugogo, umuhanda wa Kanogo-Kimihurura n’umuhanda wa Poids Lourds ntabwo iri nyabagendwa muri aka kanya.



Nko ku Kimihurura, mu marembo y’Ibiro bikuru bya RIB, imvura yagushije igiti biba ngombwa ko Polisi itanga ubufasha kugira ngo kivemo. Ahandi ni mu bice bya Nyabugogo aho imodoka yatwawe n’amazi, mu bice bya Shyorongi havugwa inzu nyinshi zasenyutse ndetse hakaba hari abantu bapfuye abandi bagakomereka n’ibindi.


Nk'uko bigaragara mu matangazo atandukanye ari gutangangwa n’ingezo za leta zitanduka yose aragaruka ku kuburira abaturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka vuba na bwangu; kuri Twitter ya Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yagize iti “Mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, MINEMA iributsa abaturarwanda kwitwararika ibihe by’imvura birinda kunyura mu mihanda yuzuye amazi ngo badatwarwa. 

Abatuye ahabateza ibyago nko mu manegeka no mu bishanga na bo bakihutira kuhimuka ngo hadashyira ubuzima bwabo mu kaga. MINEMA yanakomeje ishimira cyane Police y’igihugu k’ Ubwitange , umurava n’ubunyamwunga yagaragaje mu gufasha abari mu kaga batewe n’imvura mu gihugu hose ariko by’umwihariko ubutabazi batanze kubari hagata mu rupfu n’ubuzima ku muhanda wa Kinamba” . 

Kugeza ubu ntiharamenyeka umubare nyakuri w’abahitanwe n’iyi mvura idasanzwe gusa MINEMA yatangaje ko umubare nyawo w’amaze kwitaba Imana iwushyira ahagaragara mu ma saa sita. Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu bishanga ntiwamenya niba harigeze ibimera kuko hahindutse ibiyaga. Aha higanjemo aho leta iherutse gutegeka ko abahatuye bimuka bakajya gushaka aho bajya kuba.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nteziryimana Jean Claude4 years ago
    ntituzibagirwa imvura yaguye 2019





Inyarwanda BACKGROUND