RFL
Kigali

Filime eshanu zagufasha kuryoherwa n'umunsi mukuru wa Noheli

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:25/12/2019 11:53
0


Kuri uyu munsi ku Isi yose abakirisitu barizihiza umunsi mukuru wa Noheli aho bibuka ivuka ry'umucunguzi Yezu Kiristu. Ni umunsi abantu bishimisha mu buryo butandukanye bitewe n'ibyo bahisemo.



Hari abajya kuruhukira ku mazi, kuri hoteli n'utabari dutandukanye gusura imiryango n'ahandi hatandukanye. biranashoboka ko waba wigumiye mu rugo ku bw'impamvu zitandukanye ariko niba uri umukunzi wa filime ushobora kureba zimwe muri izi zikagufasha gukomeza kuryoherwa n'uyu munsi

The Santa Cluas


The Santa Clause ni filime ivuga kuri Noheli iri mu bwoko bwa comedy, ikaba yaranditswe na Leo Benvenuti na Steve Rudnick iyoborwa na John Pasquin mu 1994. Igaragaramo Tim Allen akina yitwa Scott Calvin uhanura ku gisenge Santa Claus [Père Noël] mu ijoro ry’umunsi ubanziriza Noheli. Scott yiyemeza kwihindura Père Noël kugira ngo yemeze abo akunda ko ari we koko.

Iyi filime yakurikiwe n’ibice bibiri harimo icyasohotse mu 2002 n’icyasohotse mu 2006.

A Christamas Carols


Iyi ni filime yakinwe mu 1999 ikaba ishingiye gitabo cyitwa A Christmas Carols cyanditswe na Charles Dickens mu 1843. Yerekanywe bwa mbere kuri televiziyo ya TNT tariki 05 Ukuboza 1999.

Yayobowe na David Jones ikaba igaragaramo abakinnyi nka Patrick Stewart ukina yitwa Ebenezer Scrooge na Richard E. Grant ukina nka Bob Cratchit. Iyi filime yakozwe nyuma y’aho Patrick Stewart akoze ibitaramo bitandukanye yerekana umukino ushingiye A Christmas Carols mu Bwongereza.

The Muppet Christmas Carol 


Iyi nayo ni filime yakinwe ishingiye ku gitabo cya Charles Dickens cyitwa A Christmas Carols.

The Muppet Christmas carols yakozwe mu 1992 iri mu bwoko bwa comedy na Jim Henson Production iyoborwa na Brian Henson. Ubwo iyi filime yerekanwaga bwa mbere tariki 11 Ukuboza 1992 yishimiwe n’abantu batari bake.

The Muppet Chrismas Carols imara iminota 86, ikaba yaratwaye miliyoni $12 kugira ngo ikorwe nayo yinjiza miliyoni $27 muri Amerika ya Ruguru gusa.

Elf


Elf ni filime iri mu bwoko bwa comedy yanditswe na David Berenbaum iyoborwa na Jon Favreau.

Ivuga ku muntu uba wararezwe na Père Noël nyuma yo kumenya ko atari we se akajya gushaka umubyeyi we w’amaraso muri New York ari nako agenda atanga impano za Noheli.

Elf yasohotse tariki 7 Ugushyingo 2003 yinjiza miliyoni $220 mu gihe yari yashowemo miliyoni $33.

Home Alone


Home Alone ni filime irim mu bwoko bwa Comedy yakozwe mu 1990 na John Hughes iyoborwa Chris Colombus. Ivuga ku mwana w’imyaka umunani usigwa n’ababyeyi be mu rugo bakajya kwishimira Noheli i Paris.

Yasohotse tariki 10 Ugushyingo 2019 ikaba imara imonota 103. Yakoreshejwe miliyoni $18 yinjiza agera kuri miliyoni $476. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND