RFL
Kigali

Menya ibyaranze tariki 25 Ukuboza mu mateka

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/12/2019 8:55
0


Tariki 25 Ukuboza ni umunsi wa 359 mu minsi igize umwaka kuri Calendar y'aba Gregorian. Hasigaye gusa iminsi itandatu (6) uyu mwaka tukawushyira ku musozo.



BIMWE MU BYARANZE UYU MUNSI MU MATEKA

336: Filimi ya mbere yagaragazaga Noheli neza ni bwo yakinwe ikinirwa i Roma

1000: Hashinzwe ubwami bwa Hongariya bushingiye ku mahame ya gikristo bushyirwaho n'umwami wariho icyo gihe Stephen I

1013: Muri uyu mwaka tariki 25 Ukuboza ni bwo Sweyn Forkbeard yimitswe nk'umwami w'u Bwongereza

1100: Baldwin w'i Boulogne yimitswe nk'umwami wa mbere wa Yerusalemu mu rusengero Nativity i Bethlehem

1553: Mu ntambara yo muri Tucapel inyeshyamba zari ziyobowe na Lautaro zatsinzwe n'igihugu cya Espange

1559: Kuri iyi tariki ya 25 ukuboza mu 1559 ni bwo  Papa Pius IV yatowe

1932: Umutingito wari ku butumburuke bwa 7.6 i Gansu mu gihugu cy'u Bushinwa wishe abasaga 275

1941: Mu intambara ya II yaberaga muri Hong Kong nibwo yarangiye

IBYAMAMARE BYAVUTSE  KURI  IYI TARIKI YA 25 UKUBOZA

1461: Umwamikazi wari uwo muri Denmark Christina  yabonye izuba asinzira 1521

1490: Francesco Marinoni : Umupadiri w'umutaliyani nawe yabonye izuba kuri iyi tariki aza gusinzira 1562

1628: Umwarimu akaba n'umushushanyi  w'umufaransa Noël Goypel  yaravutse asinzira muw'1707

1642: Umuhanga w'umunyamibare  wavumbuye ibintu byinshi Isaac Newton nibwo yabonye izuba aza gusinzira 1726/1727

1821: Clara Barton umunyamerika w'umuganga , washinze ikigo gitabara imbabare muri Amerika Red Crose (American Red Crose) nawe yabonye izuba kuri iyi tariki aza gusinzira muw'1912

1938: Umushushanyi w'umunyamerika Duane Armstrong yabonye izuba

IBYAMAMARE BYASINZIRIYE KURI IYI TARIKI

795: Papa Adrian I wavutse muri 700 yasinziriye kuri iyi tariki ya 25 Ukuboza

1921: Vladimir Korolenko umunyamakuru w'umurusiya yarasinziriye

2012: Joe Krivat Umunyamerika wakinaga umupira w'amaguru akanawutoza yarasinziriye

2013: Wayne Harrison umukinnyi w'umupira w'umunyamerika yarasinziriye

2014: David Ryall umukinnyi wa filimi w'umunyamerika yarasinziriye

2016: Umuhanzi w'umwongereza yarasinziriye

2017: D. Herbert Lipson umunyamakuru w'umunyamerika wakorera muri Biston na Philadelphia yarasinziriye

AHO BAFITE  IBIRUHUKO KURI  IYI TARIKI YA 25 UKUBOZA

• Muri Cameroon, Chad , DRC , Gabon barizihiza umunsi mukuru w'abana (Children's Day) kuri uyu munsi kandi muri ibi bihugu abakristu baricara basangirire hamwe

• Muri Taiwan ho uyu munsi barizihiza umunsi mukuru w'itegeko nshinga ryabo

• Mu gihugu cy'u Buhinde ni ikiruhuko cyo kwishimira ubuyobozi bwiza bafite

Src: wikipedia.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND