Sean Marsden w’imyaka 48 yagize impanuka ikomeye ubwo yari ari mu gikorwa cy’urukundo n’umukunzi we Louise Gray w’imyaka 36 y’amavuko, ubwo igikorwa cy’urukundo cyari kigeze hagati Sean yagiye kumva yumva igitsina cye kivunitsemo kabiri
Akimara kuvunika, Sean Marsden yahise yumva ububabare bukabije cyane mu myanya ye y’ibanga igikorwa gihita gihagarara ako kanya.
Yabwiye itangazamakuru ati “Narabyuvise ubwo navunikaga igitsina nahise mbwira Louise
ko hari ikintu kimbayeho kibi kuva ubwo nagize ububabare bukabije mbura uko
nifata, bwari ububabare butihanganirwa.”
Nyuma rero ni bwo Louise
yaje kujyana umukunzi we kwa muganga bamugabanyiriza ububabare ariko byafashe
umunsi wose ababara by’indengakamere nk'uko ikinyamakuru The New York Post
kibivuga.
Umukunzi we yagize ati”Mu by'ukuri naguye mu kantu nkimara kubona ibibaye, ntabwo nari nzi ko igitsina
gishobora kuvunika, nibwiraga ko ibyo ari byo byose ari njye wateje iyo mpanuka.”
Nyuma yo gufashwa n’abaganga
Sean yasabwe kuguma mu rugo ndetse anihanangirizwa gukora imibonano
mpuzabitsina mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.
Src: The New York Post
TANGA IGITECYEREZO