RFL
Kigali

Abanyafurika 2 ku rutonde rw’Abagore 100 bavuga rikijyana ku isi muri 2019

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:22/12/2019 10:23
1


Uko iminsi ishira abagore barushaho kugaragaza ko bashoboye. Umunyarwanda yabivuze neza ati “Mu banyembaraga habamo intwari ndetse no mu ntwari habamo intwarane”.Ni yo mpamvu no mu bashoboye haba hari abashoboye kurusha abandi.Tukaba tugiye kubagezaho urutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku isi muri 2019.



Nk'uko ikinyamakuru Forbes kimenyerewe mu gukora intonde zitandukanye ku bintu runaka kitibagiwe n’abantu giherutse gushyira hanze urutonde rw’abagore bavuga rikijyana kurusha abandi. Abanyafurikakazi bagaragara kuri uru rutonde akaba ari babiri gusa aribo Perezida wa Ethiopia Sahle-work Zewde uri ku mwanya wa 93 ndetse n’umunya Nigeria Amina Mohammed uri ku mwanya wa 98. Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Budage, Angela Merkel, ni we uyoboye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi.

Urutonde rw’abagore 5 ba mbere bari kuri uru rutonde

1.Angela Merkel 

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Budage (chancellor); Angela Merkel ni we uyoboye abagore bavuga rikijyana mu mwaka wa 2019. Uyu mugore akaba amaze igihe kirekire ayobora urutonde rw’abagore b’ibikomerezwa ku isi, kubera ibyemezo n’ibikorwa bigaragaza ubuhangange mu ruhando mpuzamahanga.

         2.Christine Lagarde

Christine Lagarde, ni umufaransakazi w’inzobere mu by’ubukungu, akaba anayobora urugaga rw’amabanki mu burayi (President of European central bank). Iyo bigeze ku bijyanye n’izamuka cyangwa igabanuka ry’ubukungu bw’abatuye isi, uyu mugore akaba ari mu batanga ibitekerezo ku cyakorwa.

        3.Nancy Pelosi

Nancy Pelosi ni umunyamerikakazi w’inzobere mu bijyanye na politike akaba anayoboye inteko nshingamategeko y’Amerika. Muri uyu mwaka akaba ari nawe wari uyoboye inteko y’Amerika yatoye itegeko ryo kweguza Perezida Donald Trump.

 4.Ursula Von der Leyen

Ursula Von der Leyen ni umubiligi w’inzobere mu bijyanye na politike akaba anayoboye komisiyo y’uburayi (President of European Commission).

5.Mary Barra

Mary barra ni umunyamerikakazi akaba n’umushoramari mu bijyanye n’ibinyabiziga kuko kugeza ubu amaze gushora ama miliyari menshi mu modoka. Nyuma y'ibyo akaba ari na CEO wa General motors.

Src: www.forbes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerane Emmanuel4 years ago
    Murakoze gukomeza kutugezaho ayamakuru meza cyaneee!!!!





Inyarwanda BACKGROUND