RFL
Kigali

Menya impamvu ibifungo by’ishati ku mugabo n’umugore biba ku mpande zitandukanye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/12/2019 21:55
1


Nubwo benshi batajya babyitaho burya ibifungo by’amashati y’abagabo n’abagore cyangwa abakobwa n’abahungu biba ku mpande zitandukanye aho ibifungo by’abagore biba ku ruhande rw’ibumoso naho iby’abagabo bikaba ku ruhande rw’iburyo. Wakwibaza uti impamvu yabyo ni iyihe?



Impamvu yo kugira ngo ibifungo by’ishati y’umugore cyangwa umugabo ku mpande zitandukanye byahereye na cyera ariko bimeze kuko bifite amateka nk'uko Melanie M.Moore washinze uruganda rukora amashati y’abagore abivuga aho agira ati:”Igihe ibifungo byazaga hari mu kinyejana cya 13, byasaga nk'aho haje iterambere rihambaye kandi ibi bifungo byari binahenze”. Akomeza avuga ko:”Abagore b’abaherwe muri icyo gihe batiyambikaga ,ahubwo bambikwaga n’abakozi babo b’abakobwa”.

Kubera ko abantu benshi bakoresha akaboko k’indyo biraborohera cyane gufungira undi muntu ibifungo by’ishati cyane cyane iyo ari umugore kuko ibifungo by’ishati aba yambaye biba biri ibumoso.

Indi mpamvu ibifungo by’amashati y’abagore n’abakobwa biba ibumoso ni ukubera ko abagore akenshi baterura abana bakoresheje akaboko k’ibumoso, akaba ariyo mpamvu bakenera gukoresha akaboko k’iburyo bafungura ishati ngo babone uko bonsa.

Impuguke mu by’amateka zitekereza ko abantu bazi impamvu ibifungo by’ishati y’umugabo biba ku ruhande rw’iburyo, ariko impamvu rusange yabyo ari uko byakozwe muri ubu buryo kubera ko abagabo babaga bitwaje intwaro. Chloe Chapin inzobere mu bijyanye n’imideli avuga ko uramutse ufite imbunda mu ishati byakorohera kuyikuramo ukoresheje akaboko k’iburyo.

Mbere y’ikwirakwira n’ikoreshwa ry’imbunda ku mugabane w’Uburayi, impamvu yo kuba ibifungo by’amashati y’abagabo biri iburyo yari itandukanye n’iyo tubonye haruguru, ahubwo byaterwaga n’uruhande babaga bari bukuremo  inkota bitwaje kuburyo buboroheye. Nkuko inkota abagabo cyangwa abasore babaga bitwaje yabaga iri ku ruhande rw’ibumoso kuburyo bayikura mu rwubati bakoresheje akaboko k’iburyo.  

Src:www.insider.com,www.today.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerane Emmanuel4 years ago
    Ayamateka ndayakunze cyane.Akakantu ni akubwenge!!!!Murakoze cyane!!!.





Inyarwanda BACKGROUND