RFL
Kigali

BAL 2020: Bigoranye Patriots BBC yatsinze GNBC mu mukino wa Gatatu imbere ya Perezida Kagame

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/12/2019 12:13
0


Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino yo mu ijonjora rya kabiri, mu irushanwa rishya rya BAL, yatsinze GNBC yo muri Madagascar mu mukino wari ukomeye cyane, amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.



Uyu mukino w’umunsi wa Gatatu w’imikino y’amajonjora ya Kabiri yo gushaka itike yo kwitabira BAL izaba umwaka utaha muri Werurwe 2020 ni wo wasoje imikino yo mu matsinda yasize hamenyekanye amakipe ane yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza azakina kuwa Gatandatu tariki 21 Ukuboza.

Ni umukino wakomereye Patriots kuva utangiye kugera urangiye. GNBC ni yo yatangiye umukino neza inegukana agace ka mbere itsinze  amanota 14 kuri 11 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri amakipe yombi yakoresheje imbaraga nyinshi cyane maze karangira GNBC inganya amanota na Patriots BBC 32 kuri 32.

Agace ka gatatu GNBC yakinnye umukino udasanzwe ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 dore ko karangiye GNBC iyoboye n’amanota 59 kuri 48 ya Patriots BBC.

Patriots BBC byayisabye imbaraga nyinshi kugira ngo itsinde amanota 33 muri aka gace. Umutoza wayo Carey Francis Odhiambo na Lizz Mills byabasabye guhindura uburyo bw’imikinire n’abakinnyi barahinduka, bakoresha abakinnyi bagufi kandi banyaruka, kuko GNBC ifite abakinnyi bagufi kandi bazi gutsinda. Umurindi w’abafana wongereye imbaraga Patriots BBC maze umukino urangira amakipe yombi anganya amanota 81.

Nk’uko amategeko ya Basketball abiteganya iyo amakipe anganya amanota hongerwaho iminota 5, Patriots BBC yakoresheje neza iyi minota maze itsindamo amanota 13 ku manota 7 ya GNBC umukino urangira Patriots BBC itsinze GNBC amanota 94 kuri 88 ihita iyobora itsinda ,ikurikirwa na GNBC.

Nyuma y’Umukino, umutoza wa Patriots BBC Carey Francis Odhiambo yavuze ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye ikipe izi gutsinda, anavuga ko uyu mukino wabakomereye kubera ko ikipe bakinnye ifite abakinnyi bagufi kandi bazi no gutsinda.

Patriots BBC izahura na City Oilers yo muri Uganda mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa Gatandatu, mu gihe GNBC yo muri Madagascar izahura na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Uko imikino kuri uyu wa Kane yagenze:

Patriots BBC 94-88 GNBC

UNZA Pacers 69-55 JKT

KPA 79-67 Ferroviario de Maputo

Cobra Sport 71-108 City Oilers

Kuri uyu wa gatanu harakinwa umukino umwe:

19:00 : KPA (Kenya) vs Cobra Sport (South Sudan)


Ni umukino wari ukomeye hagati y'amakipe yombi byasabye ko hitabazwa Over time


Patriots BBC yagowe cyane n'iyi kipe yo muri Madagascar


Ni umukino wakurikiwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame


Umukino warangiye Patriots BBC yegukanye Intsinzi


Ni umukino wari witabiriwe n'abantu benshi muri Kigali Arena

AMAFOTO: Village Urugwiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND