RFL
Kigali

Umuhanzi Marc Anthony mu gihombo gikomeye! Ubwato bwe bufite agiciro kabarirwaga mu ma miliyari bwahiye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/12/2019 12:55
0


Ubu bwato bwo mu bwoko bwa 120ft luxury buhagaze miliyoni 7 z’amadori, bwahiriye mu mugezi witwa Biscayne Bay, uherereye Miami uhura n’inyanja ya Atlantic kugeza ubu amakuru aravuga ko mu bari baburimo ntawahasize ubuzima. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda akabakaba muri 6.637.552.600.Frw.




Ubu bwato bwitwaga Andiamo

Marc Anthony ushyizwe mu gihombo gikomeye n’ubu bwato, ni icyamamare mu muziki, muri sinema, imideri, ubucuruzi n’ibindi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka; I Need You, Rain Over Me yakoranye na Pitbul n’izindi. Yibitseho ibihembo bikomeye mu muziki birimo bibiri bya Grammy Award, na Latin Grammy Award. Ubu bwato buhenze TMZ yavuze ko bwari bufite ibyumba bitanu bukagira n’ubushobozi bwo gucumbikira abantu 12.


Bumusigiye igihombo gikomeye 

Bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019. Abatangabuhamya bavuze ko bufatwa n’inkongi y’umuriro bwarimo abantu batandatu cyangwa barindwi ariko ngo nta n'umwe wagize icyo aba kuko bose batabawe.


Kuzimya umuriro hifashishijwe imbaraga nyinshi

Kapiteni Ignatius Carroll, uyobora abashinzwe impanuka zo mu mazi mu gace ka Miami (aba marine) yavuze ko kuzimya ubu bwato hifashishijwe ubundi bwato butatu n’ikipe y'abazimya inkongi bagera kuri 45. Ubu bwato bufite izina rya Andiamo umuhanzi Marc Anthony, wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez banabyaranye impanga yari yaravuze ko yifuza kubushyira ku isoko muri uyu mwaka. Kugeza ubu nta kintu aratangaza kuri iki gihombo agize, icyateye iyi mpanuka nacyo ntabwo kiramenyekana .

UMVA HANO INDIRIMBO YE I NEED YOU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND