RFL
Kigali

BAL 2020: Patriots BBC yatsinze umukino wa kabiri ikomeza kuyobora itsinda rya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 11:03
0


Mu mukino wari ukomeye cyane wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu irushanwa rya BAL, wahuje Patriots BBBC na University of Zambia Pacers ’U.N.Z.A, warangiye ikipe ihagarariye u Rwanda ibonye intsinziya kabiri ikurikiranye ku kinyuranyo cy’amanota 76-53 ya U.N.Z.A Pacers, ihita inayobora itsinda rya mbere.



Ikipe ya U.N.Z.A Pacers niyo yatangiye neza umukino, aho yayoboye agace ka mbere n’amanota 17-14, gusa ariko Patriots yayigaranzuye mu gace kakabiri k’umukino aho yagasoje yinjije amanota 10 gusa kuri 26 ya Patriots BBC yahise inayobora umukino.

Patriots yakomeje gukina neza cyane inayobora agace ka Gatatu, aho yatsinzemo amanota 23- 14, iza no kwitwara neza mu gace ka kane ari nako ka nyuma k’umukino aho yatsinzemo amanota 13-12, irusha inota rimwe gusa Pacers, byanayihaye amahirwe yo gusoza umukino ku ntsinzi y’amanota 76-53. Iyi ntsinzi kandi yongeye kuyikesha Gasana Kenny wongeye gutsinda amanota menshi ku ruhande rwa Patriots aho yatsinze amanota 24.

Tyvon Cooper na Kenny Gasana batowe nk’abakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino.

Patriots ihagarariye u Rwanda isigaje umukino izahuramo na G.N.B.C yo muri Madagascar kugirango haboneke ikipe izazamuka iyoboye itsinda rya mbere.

Amakipe 3 azitwara neza muri iri tsinda ririmo gukinira i Kigali, aziyongeraho andi makipe 3 yitwaye neza muri Cameroon mu mikino yahabereye mu ntangiriro z’uku kwezi ariyo GSP yo muri Algeria, FAP yo muri Cameroon na AS Police yo muri Mali.

Itsinda B riyobowe na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, yagize amanota ane nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 92-87 mu gihe Cobra yo muri Sudani y’Epfo ifite inota rimwe.

Umukino wari guhuza Cobra na KPA ntiwabaye kuko iyi kipe yo muri Kenya byageze ku masaha y’umukino wa kabiri itaragera i Kigali, bituma wimurirwa ku wa Gatanu.

Amakipe 6 azava muri iyi mikino y’amajonjora aziyongeraho amakipe yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Africa y’Epfo, Nigeria na Maroc yose abe 12, ashyirwe mu matsinda 2, azakine imikino ya nyuma ya Basketball African League izatangira muri Werurwe isozwe muri Nyakanga i Kigali n’ubundi muri Kigali Arena.



Wari umukino ukomeye ku mpande zombi, aha Mugabe Arstide yageragezaga gutambuka ku bakinnyi ba U.N.Z.A Pacers


Mu gace ka mbere Patriots BBC yarushijwe na U.N.Z.A Pacers iranayitsinda


Gasana Kenny ku nshuro ya kabiri yongeye kuba umukinnyi wa Patriots watsinze amanota menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND