Inzobere mu mikorere y’umubiri wa muntu ndetse n'izo mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko imyitwarire ya muntu akenshi ari yo ituma agera kure cyangwa akaba yahora apanga gahunda ntihagire n'imwe igerwaho. Ibi ni byo byatumye dushaka ibintu 5 bishobora kuba imbogamizi y’iterambere ryawe.
Impamvu 7 zishobora
kuba inzitizi y’iterambere ryawe
1. Kugendera mu kigare (kumva ko ibyo urungano
rukora nawe ugomba kujya ubikora ndetse mu buryo babikoramo)
Benshi muri iyi minsi duhora twumva ko guhora tugendana n’ibigezweho cyangwa gukora ibyo begenzi bacu bakora natwe tugomba kubikora kugira ngo tugaragare neza, gusa burya ikintu gituma abantu bagira ubuzima butandukanye ni ibikorwa bakora bitandukanye cyangwa byaba binahuye bakabikora mu buryo butandukanye.
Kuri
iyi ngingo ijyanye no kubaho tugendera ku bo tugendana, umwanditsi Shannon Lee
avuga ko kugira ngo wirinde kugwa muri iki cyago usabwa gushishoza ndetse ukabaho
ufite intego ukajya umenya igihe cyo kuvuga oya mu gihe uruzi hari ikintu
gishobora gutuma uteshuka ku ntego.
2. Guhora wumva ko ukiri muto (urajwe ishinga
n'ejo hazaza ariko ntacyo ukora)
Muri iyi minsi ya none hafi 80% y’urubyiruko gukora biri
ku rwego rwo hasi ndetse iki ni kimwe benshi bitwaza ugasanga babuze amahitamo
ndetse n'icyo gukora bagahita batangira kwirema icyizere ko bakiri bato. Ibi
ni byo ariko nanone ngo ntibyagakwiye kuba urwitwazo kuko turi abo turibo ubu
kubera ibyo twakoze ejo hashize, ni ukuvuga abo tuzabababo ni ibyo turi gukora
magingo aya.
Ibi icyo bisobanuye ni uko niba ntacyo urimo gukora uyu munsi
wikwizera ko ejo bizaba neza, kuba ukiri muto ntibivuze ko utagomba gukora ahubwo
gira intego ubyaze umusaruro amaraso ya gisore.
3. Kutemera impinduka ndetse n’impanuro (kutava
ku izima)
Kwinangira cyangwa kwanga kwemera impinduka ni imwe
mu mbogamizi yugarije benshi kandi ibadindiza mu iterambere ryabo. Nonese niba
ubaho udafite inyota yo guhinduka cyangwa kwigira ku bandi, mu Kinyarwanda bajya
bavuga bati “nta mutwe umwe wigira inama uretse iyo gusara”.
4. Guhora
utecyereza ko abo mukorana ubari hejuru cyangwa ari wowe ubagize
Muri iyi minsi benshi duhurira ku ijambo dukunze kwita kwiyumva cyangwa kumva ko uri umuntu w’agatangaza nyamara mu buzima benshi ntabwo tujya tumenya ko nta muntu kamara kuko abantu turi magirirane ndetse turanuzuzanya. Ikibazo aha gikunze kubaho hari igihe umuntu uzasanga niba akora ahantu ashobora kwicara agatecyereza ko intebe yicayemo nta wundi wayicaraho ngo akore nk'ibyo we akora cyangwa ngo abe yanarenzaho kandi buriya byose biba bishoboka.
Kuri iyi ngingo inzobere “Dr. K. Kuhathasan” atubwira ko icyo twagakwiye gukora mu buzima bwacu
ari uguhora duciye bugufi kuko ni byo akenshi abantu bageze kuri byinshi byagiye
bibafasha, ntabwo byanyuze mu byo bavugaga cyangwa mu byo batecyereza ahubwo byanyuze
mu bikorwa byabo bishingiye ku bitecyerezo ndetse no kwitwara neza mu bandi. Urugero
aha niba uri umukoresha ibyiza ni ukubaha abo ukoresha.
5. Kugira ishyari (kutishimira iterambere
rya bagenzi bawe)
Bamwe bati kugira ishyari ni byiza. Gusa ibi biba byiza iyo ubikoze
ugira ibikorwa byinshi kuruta ishyari kuko akenshi umuntu ugira ishyari
ridafite aho rihuriye n'ibyo akora usanga ari wa muntu udatera imbere kuko usanga
na ducye yari afite azadutanga kugira ngo yihimure kuri wa muntu afitiye ishyari.
6. Kugira ikinyabuphura kidahwitse
Ese gukora cyane cyangwa kuba intyoza ku murimo byonyine
birahagije kugira ngo ugere kure mu buzima? Aha nyakubahwa Jack Ma nyiri ikigo
cya Alibaba avuga ko we ibi bidahagije kuko ngo ushobora kuba umunyabwenge ariko
ikinyabuphura kikaba gicye noneho bikaba byakugiraho ingaruka. Niyo mpamvu asoza
agira inama abantu yo kwiga kuba ndetse no kumenya uko bakwitwara muri buri
kintu urimo gukora.
Impamvu ikomeye kuri
iyi ngingo ni uko hari benshi muri iyi minsi babona akazi yemwe keza ariko kubera
imyitwarire idahagije bikarangira bananiwe kugera ku nshingano zabo bikabaviramo
kwirukanwa.
7. Kudakorera ku ntego (kugenda nta cyerecyezo)
Ushobora kwibaza uti ese hari umuntu wigeze agenda mu muhanda
nta merekezo afite ? Nonese niba ntawe kuki ubuzima twabufata nk'aho nta cyerecyezo
bufite? Icyerecyezo cy’ubuzima aho gishingira nta handi usibye kwicara hasi
ukiha intego y'ibyo ushaka kugeraho ndetse n’inzira uzakoresha ubigeraho n’igihe
ubona bishora kuzagutwara.
Iyi ngingo ni yo irimo kuzitira benshi kuko baricara
bakumva ko ibintu bazabigeraho nk'aho ari impanuka izababaho. Oya ibi
ntibishoboka ko wagera kure mu buzima kuko bisaba ubwitange ndetse no guhorana umuhate
ushingiye ku isezerano wihaye ry'aho ushaka kugera ndetse n’igihe wihaye ushobora
kuzakoresha uhagera.
Bamwe ubuzima
tubufata nk'aho bugizwe n’amahirwe ariko burya ni twe tuyahamagara ntabwo ariyo
atwizanira.
Uburyo wakoresha ukigobotora iyi ngoyi
1. Guhora ufite inyota yo kwiga
2. Kugira ikinyabuphura gishingiye ku kumvira
ndetse no kugira inyurabwenge
3. Kuba umunyakuri
4. Kubaho mu buzima bufite intego n’icyerecyezo
5. Kugira intumbero yo gufatanya na bagenzi
bawe
Ibi byose twavuze muri iyi nkuru ni ingenzi gusa kugira ngo
urebe neza ikiza cyo kubaho ufite intego ni uko nuramuka winjiye muri uyu mwaka
wa 2020 ukawutangira ufite intego y’ibyo ushaka kugeraho ndetse ugapanga n'uko
uzabigeraho ntakabuza uzawusoza neza kuko burya gushaka ni ugushobora.
Src: Igitabo “THE MAGIC OF THINKING cyanditswe na David J. Schwartz n’izindi nyandiko zitandukanye
TANGA IGITECYEREZO