RFL
Kigali

Iyeguzwa rya Perezida Trump n’ibikubiye mu ibaruwa irimo amagambo akakaye yandikiye Pelosi uyoboye abashaka kumweguza

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:18/12/2019 17:40
0


Mu magambo akarishye yuje uburakari Perezida Donald Trump yavuze ku gikorwa cyo kumweguza kigambiriwe mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w'Inteko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi amushinja "Intambara kuri Demokarasi y’Amerika".



Nancy Pelosi uyoboye inteko y’Umutwe w’Abadepite yashyigikiye igikorwa cyo kweguza Trump

Uyu munsi mu Nteko Nshingamategeko y’Amerika hateraniye inama yo kweguza Perezida Donald Trump. Mu gihe itegeko ryo kumweguza ryaramuka ritowe Trump yaba abaye Perezida wa gatatu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wegujwe nyuma ya Andrew Johnson ndetse na Richard M.Nixon.

Donald Trump arashinjwa ibikorwa birimo kugora inteko yanga gufatanya nayo mu iperereza ku byo aregwa, kubuza abantu bamwe gutanga ubuhamya, guhisha inyandiko z'ibimenyetso no gushaka gukoresha ububasha bwe mu guhatira Ukraine gukora iperereza kuri mukeba we Joe Biden.

Nk'uko ikinyamakuru The Newyork Times kibitangaza abari mu ishyaka ry'aba Repubulike ari naryo Donald Trump abarizwamo barimo Kendra Horn wo muri Oklahoma, Anthony Brindisi wo muri New York ndetse na Mikie Sherrill wo muri New Jersey nabo bemeje ko biteguye gutora itegeko ryo kweguza Trump.

Nk'uko Newyork Times ikomeza ibitangaza mu gihe iri tegeko ryo kweguza Trump ryaramuka ritowe, Trump azahita ajya mu rubanza muri Sena, aho abasenateri bo mu mashyaka yombi bategekwa gukora nk'abakemurampaka bigenga. Abiganje muri sena bakaba ari abo mu ishyaka ry'aba Repubulike ari naryo Trump abarizwamo.

Gusa na none nubwo hari abo mu ishyaka ry'aba Repubulike bashyigikiye ko Trump yeguzwa, Mc Connell ubarizwa muri iri shyaka akaba ari nawe uyoboye Sena y’Amerika, aheruka guhakanira aba depite mu cyumweru gishize ababwira ko abasenateri bazafatanya byimazeyo n'ikipe ya Perezida mu rubanza bagatora banga icyemezo cy'inteko y'abadepite.

Mugenzi we w’umusenateri Chuck Schumer ariko ubarizwa mu ishyaka ry'aba Demokarate yahise atangaza ko uru rubanza nirugera muri sena, buri umwe muri bo yongera kurahira "guca urubanza rutabogamye".

Dore bimwe mu bikubiye mu ibaruwa Trump yanditse ndetse n'icyo Nancy Pelosi abivugaho

Nk'uko BBC ibitangaza Perezida Donald Trump avuga ko uburyo bwakoreshejwe mu kumweguza bunyuranyije n’amategeko agenga kweguza Perezida ndetse ko kandi bunyuranyije n'uburenganzira butangwa n'itegeko nshinga burimo kugaragaza ibimenyetso by’uregwa.

Mu gihe hakorwaga iperereza ku byo Trump aregwa yagiye atumirwa na komite y'inteko y'abadepite kugira ngo atange ibimenyetso bimushinjura ariko we n'abanyamategeko be bakanga kwitaba.

Umuyobozi w’inteko y’Amerika Nancy Pelosi ari nawe Trump avuga ko yihishe inyuma y'iyeguzwa rye aherutse gutangariza itangazamakuru ko “atigeze asoma iyi baruwa ya Trump yose ariko yabonye icyo igambiriye kandi atekereza ko ari ibaruwa mbi”.

Madamu Pelosi aheruka gusohora itangazo rivuga ku matora yo kweguza Trump rivuga ko inteko igiye "gushyira mu bikorwa ububasha bwayo ihabwa n'itegeko nshinga". Ati: "Muri iki gihe gikomeye mu mateka y'igihugu cyacu, tugomba kubaha indahiro yacu yo gushyigikira no kurengera Itegeko Nshinga ryacu imbere y'abandi bose, bo mu mahanga cyangwa bo mu gihugu".

Perezida Donald Trump hamwe na Nancy Pelosi uyoboye igikorwa cyo kumweguza

Muri iyi minsi habaye imyigaragambyo muri Leta Ubumwe za Amerika y'abashyigikiye kweguza Bwana Trump mu mijyi itandukanye muri Amerika nka New York, Boston na Los Angeles. Intero n’inyikirizo yari "Shyira hasi Trump" na "Rengera demokarasi yacu".

Src: www.bbc.com, www.nytimes.com,






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND