RFL
Kigali

Yabuze umugabo akiri muto, ubuzima buramusharirira ariko ubu afite umuturirwa w'agaciro kari hejuru ya miliyari-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/12/2019 19:43
3


Mushimiyimana Eugenie ni umunyarwandakazi wabuze umugabo afite imyaka 27, byatumye anyura mu buzima bugoye burimo kwita ku bana yamusigiye, kwita ku nshingano zose, binamutera gukora cyane ku buryo ubu i Kigali yahubatse umuturirwa [M&M PLAZA] ufite agaciro kari hejuru ya miliyari y'amanyarwanda.




Umuturirwa wa M&M PLAZA wamutwaye asaga miliyari (1,000,000,000 Frw)

Mushimiyimana Eugenie yavukiye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango ahitwa i Bweramana. Yavukiye mu muryango w’abakirisito basengera mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi. Se utakiriho yitwaga Ndinkabandi yari umukuru w’itorero, naho nyina Mukarusanga Madalene ukiriho n’ubu ngo yifitemo impano yo kurema no gushabika ariko cyane binyuze mu buhinzi.

Iyi mpano yarayikomeje aza kugera ku rwego rwo gucuruza imyaka yajyaga kurangura ahitwa i Kabuga no ku Mayaga. Mu kiganiro Mushimiyimana Eugenie yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko gukura abona nyina akora aka kazi ari byo byamubereye inzira yo gukunda ubucuruzi bumugejeje ku butunzi buhambaye.

Ati”Kuntuma, kunsiga mu rugo, kujyana nawe, byatumye mera nk'ubikuriyemo kuko ntaho nabyize ahubwo nabikuye ku mubyeyi wanjye nzamuka meze gutyo ngera aho ntangira gufatanya nawe”.

Yadutangarije ko yize ubwarimu mu mashuri yisumbuye aza kuyahagarika arashyingirwa, nyuma umugabo we aza gupfa amusigira abana batatu barimo bucura wari ufite umwaka umwe. Kuva ubwo ubuzima bwatangiye kumugora kubera inshingano zirenze ubushobozi bwe. 

Avuga ko nyina wari umukozi cyane yakomeje kumugenda iruhande bafatanya gukora ku buryo uwo ari we ubu abimukesha. Ati”Mama yari umukozi cyane nakomeje kumugenda iruhande ndiga byose ni we mbikesha n'icyo ndi cyo ubu ni we”.

Avuga ko ubuzima bwamugoye cyane nyuma yo kubura byose yari amaze kugeraho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yayo yakomeje gukorana na nyina. Avuga ko kugira intego ari yo nzira y'iterambere rye. Ati “Twicaye mu rugo ari nimugoroba dufata intego yo kujya tugira umushinga dukora buri myaka ibiri”.

Avuga ko kuva mu 1998 kugeza muri 2005, bafite ibyo bagiye bakora muri buri myaka ibiri ari nabyo byabaye inzira yo kugura ibibanza mu mujyi wa Kigali. Igitekerezo cyo kubaka umuturirwa wa M&M PLAZA uri ku Gishushu mu mujyi wa Kigali, avuga ko ari inama yagiriwe n’abantu barimo n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati”Twari mu nama ya PSF nk'abacuruzi umukuru w’igihugu abaza abacuruzi bari aho ati Ni iki gituma mudashora amafaranga mu nyubako? Abantu babure aho bakorera muri aho.”

Akomeza avuga ko hari n’undi muntu wari waramubwiye ko inyubako ari ubucuruzi buramba bwaguha amafaranga ibihe byose, ahita afata umwanzuro wo kubaka areka ubucuruzi bwambukiranya imipaka yakoraga bwo gucuruza Peterori.

Yadutangarije ko yahereye ku kibanza yaguze mu 1998, akomeza agerageza buhoro buho aza no gukorana n’ibigo by’imari bimufasha kubaka uyu muturirwa w'akataraboneka. Yasabye abifuza kugera ku iterambere cyane cyane urubyiruko kuba inyangamugayo mbera ya byose kuko byubaka ikintu gikomeye mu buzima bw’ubayeyo.

REBA HANO IKIGANIRO KIRIMO INYIGISHO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Furaha berthille4 years ago
    Abagore nkaba ndabakunda cyane urikitegererezo cyacu dukwiye kujya twigira nyumandetse nambere yibibazo komereza aho natwe turacyahanyanyaza
  • Umuraza Jeannette3 years ago
    Uyu mubyeyi turamushimiye Imana ikomeze kumuha ubwenge .Twamukunze cyane atubereye icyitegererezo cyiza.
  • Eugenie mushimiyimana8 months ago
    Nishomiye ubutwari wagize ukagera kunyego wiyemeje komerezaho uzagera nokubindi try to do ather,it's easly





Inyarwanda BACKGROUND