RFL
Kigali

Patriots BBC yatangiye neza ijonjora rya kabiri rya BAL itsinda JKT ku mukino wa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2019 13:15
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 mu Rwanda hatangiye amajonjora ya kabiri ya Basketball Africa League mu makipe aherereye mu gice cy’Iburasirazuba, imikino ikaba ibera muri Kigali Arena. Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yatangiranye intsinzi mu mukino wa mbere aho yatsinze JKT yo muri Tanzania amanota 113 kuri 61.



Mu mukino wa mbere Patriots yakinnye muri iri jonjora rya kabiri, usa nk’aho wayoroheye cyane kubera yatangiye neza itsinda agace ka mbere amanota 34 kuri 17. Yakomeje kandi kuyobora agace ka kabiri aho yatsinzemo amanota 24 kuri 17 ya JKT.

Patriots ibifashijwemo n’abakinnyi bayo batandukanye barimo Kenny Gasana na Ndizeye Dieudonné n’abandi, bakomeje kurusha cyane JKT bakomeza kuzamura amanota ari n’ako batanga ibyishimo ku banyarwanda bari baje kubashyigikira.

Mu gace ka gatatu Ikipe ya JKT yo muri Tanzania yanyuzagamo igatsinda binyuze kuri Baraka Sadick wanatsinze amanota menshi mu mukino, ariko n’ubundi  karangiye Patriots BBC itsinzemo amanota 24 kuri 16 ya JKT.

Agace ka kane ari na ko kanyuma, yatsinze JKT iyirusha cyane  amanota 34 kuri 17 ya JKT, umukino urangira intsinzi itashye mu rw’imisozi igihumbi.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Patriots BBC Carey Francis Odhiambo yavuze ko umukino waboroheye kandi byari ngombwa ko batangirana intsinzi.

Abakinnyi 12 Patriots BBC yakoresheje muri uyu mukino: Nijimbere Guibert, Sagamba Sedar, Kenny Gasana, Adarius Lemar Pegues, Steven Hagumintwari, Jean Victor Mukama, Ally Ruzigande, Ndayisaba Dieudonné, Aubin Junior Kasongo, Elie Kaje, Aristide Mugabe (Kapiteni) na George Wirbert Blakeney.

Baraka Sadick Athumani ukinira JKT ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 29, mu gihe uwamukurikiye yabaye Gasana Kenneth wa Patriots BBC watsinze amanota 21.

Uko imikino yose yagenze:

Patriots BBC 114-61 JKT

Ferroviário de Maputo 74- 59 Cobra Sport

GNBC 78-75 Unza Pacers

mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho saa 12:30 City Oilers yo muri Uganda ihura na Ferroviario Maputo, saa 15:00 J.K.T ihure na G.N.B.C, saa 17:30 Cobra Sports irakina na KPA igera i Kigali uyu munsi mu gihe saa 20:00 Patriots BBC ikina na UNZA Pacers.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukomeza mu Kindi cyiciro kizakinwa guhera muri Werurwe 2020.


Patriots BBC yatsinze JKT mu buryo bworoshye cyane


Patriots BBC yakinnye neza itangirana intsinzi mu ijonjora rya kabiri rya BAL


Abasore ba Patriots bashimishije abanyarwanda bari bitabiriye uyu mukino


Gasana Kenneth niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Patriots muri uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND