RFL
Kigali

Baduhaye ubuhamya bw’ibitangaza biboneye kubera amazi y’isoko ya Bikiramariya iri i Kibeho-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/12/2019 10:36
0


Iriba ryitiriwe isoko ya Bikiramariya rigahabwa umugisha muri 2011, ubwo InyaRwanda.com twarisuraga bamwe mu bo twahasanze baduhaye ubuhamya bw’ibitangaza biboneye kubera gukoresha amazi yaryo.



Iri riba rivubura amazi adasanzwe, kuva kera ryahozeho i Kibeho kwa nyina wa Jambo ku butaka Butagatifu bwabereyeho amabonekerwa kuva 1681.Padiri Francisco uyobora Paruwasi Gatolika ya Kibeho yabwiye InyaRwanda.com ko amazi ava muri iyi soko afite amateka maremare kandi yihariye kuko mu gihe cy’amabonekerwa, Bikiramariya yasabaga abakobwa batatu babonekerwaga kuzana amazi ngo bavomere indabo ze.

Anathalie Mukamazimpaka,Alphonsine Mumureke naMarie Claire Mukangango babonekewe ngo bajyaga kuvoma aya mazi mu manga z’imisozi bakayazana Bikiramariya akayaha umugisha yarangiza akababwira ngo ni bavomere indabo ze.

Padiri asobanura iby’izi ndabo yavuze ko ziri ugutatu. Ati”Zimwe umuntu yazigereranya n’abantu beza bagombokeye Imana hakaba n’izitangiye kuraba umuntu yagereranya n’abantu bahindagurika, hakaba n’izumaganye zivuga abantu bagomeye Imana”.Akomeza avuga ko nyuma aba bakobwa babonekewe basabye Bikiramariya amazi kuko babonagaMarie Claire Mukangango hari igihe yameraga nk’uwafashwe na sekibi, bagakenera amazi afite imbaraga zo kuyirukana.


Iyi soko y'amazi isurwa n'abantu batari munsi ya 500 ku munsi

Bikiramariya ngo yababwiye ko azayabaha ku bundi buryo ariko ngo yarinze asezera atarayabaha. Musenyeri Augustin Misago wakurikiranye iby'amabonekerwa wari uzi n’igisubizo Bikiramariya yabahaye ngo ni we wafashe umwanzuro wo gutunganya iyi soko inahabwa umugisha tariki 14 Kanama 2011, icyo gihe ngo hari imbaga y’abantu basaga 3000.

Padiri Francisco yasobanuye impamvu Musenyeri yagize igitekerezo cyo guha umugisha iyi soko y'amazi. Ati”Ni ya mpamvu yo kuvomera indabo z’umubyeyi Bikiramariya, kandi muri icyo gihe cy’amabonekerwa ayo mazi yavaga muri uyu musozi Bikiramariya yabonekeye ho”.Akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye aya mazi ahabwa umugisha kugira ngo icyo gikorwa cyo kuvomera indabo kizakomeze.

Bahati twasanganye ubujerekani butatu yari ajyanye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali aho atuye, yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu aya mazi yamurokoreye abana ubwo inzu yabagamo yashyaga igakongoka barimo.Ati”Umukobwa wadufashaga imirimo yo mu rugo yacanye buji umuriro wabuze arasohoka, inzu irafatwa ibintu byose byahiriyemo ariko abana ntacyo babaye”.

Akomeza avuga ko babasanze kw’ihango ry’igitanda ahantu yari yarashyize amazi yari yarakuye ku isoko rya Kibeho.Mugenzi we twaganiriye nawe avuga ko aya mazi yamworohereje diyabete amaranye imyaka icumi. Ati”Ubu urabona wamenya ko mfite diyabete maranye imyaka cumi na”.

Akomeza avuga ko aya mazi avura indwara nyinshi, kuyanywa ntibigombera kuyateka ngo ntagaga cyangwa ango agire ikindi kibazo.Aya mazi usanga abaturage bayacuruza mu tujerekani dufunze neza turiho ishusho ya Bikiramariya akajerekani kamwe bakagurisha igihumbi n’amagana tanu (1,500Frw).

UMVA HANO UBUHAMYA BUKOMEYE BADUHAYE TUBASANZE KU ISOKO Y'AMAZI YA BIKIRAMARIYA



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND