RFL
Kigali

Rugamba Claude n’Abatanihira binjijwe muri ‘Label’ ya Alain Muku batsinze irushanwa ‘Hanga Higa’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 15:32
0


Umusore witwa Rugamba Claude ukomoka mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, yegukanye irushanwa rya ‘Hanga Higa’, ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 mu gitaramo cyabereye mu ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Rugamba Claude yaririmbye indirimbo yise ‘Mushiki wacu’. Producer Jay-P wari mu Kanama Nkemurampaka k’iri rushanwa, avuga ko uyu muhanzi yaririmbye neza ahuza n’abamucurangiye ku buryo yigaragaza nk’umuhanzi utinyutse urubyiniro.

Rugamba Claude yakurikiwe n’Itorero ‘Abatanihira’ bose bahise babona itike yo gufashwa na ‘Label’ ya ‘Boss Papa’ iyoborwa na Alain Muku.

Umusore witwa Ganza Michel yabaye uwa Gatatu, Cyirima Buhungiro aba uwa kane, Gisaka Migongo baza ku mwanya wa Gatanu, Bageni Hyacinthe yabaye uwa Gatandatu, Uwimana Ester aba uwa karindwi naho Abadahigwa baza ku mwanya wa munani.

Claude wari ushyigikiwe n’umubare munini yabwiye itangazamakuru, ko yishimiye umwana wa mbere yegukanye ashima Imana. Yashimiye Alain Muku wafashe iya mbere akajya gushakisha impano mu bana b’abanyarwanda bubakiye ku njyana gakondo.

Yavuze ko azahanira ko adatakarizwa icyizere kuva yinjijwe muri ‘Label’ ya ‘Boss Papa’ yashinzwe na Alain Muku. Ati “Ubu ubwo batugiriye icyizere bakatwakira tuzirinda ko bakidutakariza kandi ubu tugiye gutangira akazi.”

Cyogere ubarizwa mu Itorero Abatanihira, yavuze ko bishimiye umwanya begukanye ashima Rugamba Claude wabarushije amukora mu ntoki. Yemeye ko yabarushije ashingiye ku buryo yigaragaje n’uburyo yaririmbyemo.

Cyirima, we yavuze ko iwabo ari mu karere ka Kirehe ko mu bihe bitandukanye bagiye bagerageza gukora muzika bikanga ariko ngo Alain Muku abafashije gutera intambwe bifuje igihe kinini. Yavuze ko umuziki uzababera ‘akabango’ kazabatunga mu buzima.

Alain Mukuralinda [Alain Muku] yashimye buri wese wahatanye muri iri rushanwa ndetse n’abafashije muri iki gikorwa. Yavuze ko ‘Hanga Higa’ yubakiye ku gushaka abana b’abahanzi bafite impano babuze ubushobozi bwo kuzimurika kandi zishingiye ku mwimerere w'umuziki nyarwanda.

Yavuze ko nta kindi gihembo muri iri rushanwa batanga uretse gufasha utsinze kumugira umuhanzi. Alain Muku yavuze ko ibyo yatekerezaga ku bahanzi bakomeza yabihuje n’ibyo Akanama Nkemurampaka kemeje.

Akomeza avuga ko guhera muri Mutarama 2019 aba bahanzi bose batangira gukorerwa indirimbo.

Yashimye kandi Dj Adams wemeye kugira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’aba bahanzi. Ngo mu gihe cy’amezi atandatu bazaba baririmbira ku rubyiniro rukomeye nk’uko ‘Igisupusupu’ byagenze.

Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ryabaga ryatangijwe na Alain Mukuralinda usanzwe ari umuhanzi akanafasha abandi.

Iry’uyu mwaka ryazengurutse mu bice bitandukanye rishakisha abafite impano yo kuririmba batandukanye ari nabo bahuriye muri ½ ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 aho bongeye kurushanwa.

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa rya Hanga Higa kari hagizwe na Gatsinda Jea Paul nka Producer Jay-P, Umunyamakuru Nyirarukundo Apophia ndetse na Nkurunziza Augutsine uzwi nka Producer Papito.

Kugeza ubu Label ya Boss Papa irimo umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, na Elisha The Gift wanagiye muri East Africa’s Got Talent akaviramo muri ½.

Uhereye i bumoso: Rugamba Claude wabaye uwa mbere, Abatanihira [Abahungu babiri begeranye], umushyushyarugambaga wifashishijwe muri iki gitaramo ndetse na Alain Muku

Akanama Nkemurampaka: Producer Papito, Nyirarukundo ndetse na producer Jay-P

Abatanihira begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya 'Hanga Higa'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND