RFL
Kigali

Abahanzi batanu b'abanyarwanda batanga icyizere cyo kugera ku rwego mpuzamahanga mu 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/12/2019 13:18
1


Muzika nyarwanda imaze igihe kinini yiyubaka, kuri ubu imaze gutera intambwe igaragara kandi ishimishije ugereranyije n’aho yavuye. Imyaka yabaye myinshi abahanzi bahimba indirimbo ntizirenge imipaka ariko bimaze guhinduka.



Uyu mwaka wa 2019 turi kugana ku musozo, twabonye ko abahanzi b’abanyarwanda bari kugenda bemerwa no mu bindi bihugu ugendeye ku bitaramo batumiwemo, indirimbo bakoranye n’abandi bahanzi, ibihembo bahataniye n’ibindi.

Ibi byose bagezeho si impuhwe bagiriwe ahubwo ni ibyo bakoreye. INYARWANDA yakoze urutonde rw’abahanzi batanu bashobora kuzatera intambwe iganisha ku kwamamara ku ruhando mpuzamahanga mu mwaka 2020.

Meddy


Ngabo Medard yujuje imyaka 10 abanyarwanda bamumenye kuva yatangira urugendo rwe nk’umuhanzi. Guhera kuri “Ungirira Ubuntu” kugeza kuri “Closer” ya Uncle Austin aheruka kumvikanamo, ntiyigeze asubira inyuma.

Ni umusore winjiye mu muziki akora injyana ya R&B itari imenyerewe mu Rwanda agenda yigarurira imitima ya benshi bitewe n’indirimbo ziryoheye ugutwi yagendaga ashyira hanze.

Amaze imyaka icyenda atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika. Yahakoreye indirimbo nyinshi zakunzwe ariko iyanditse amateka ni “Slowly” imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 20 kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yageze kure hashoboka, mu bihugu bitandukanye bazi kuyiririmba ariko bamwe ntibaramenya ko yaririmbwe n’umunyarwanda! Abamenye ko ari iya Meddy byatumye bamukunda kurushaho, muri Tanzaniya ahafite igikundiro kidasanzwe byanatumye agira umubano wihariye na Wasafi WCB ya Diamond.

Meddy afitanye indirimbo na Rayvanny, Diamond Platnumz na Rommy Jones bari mu bahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika. Ubwo Patoranking yari mu Rwanda yahavuye bakoranye indirimbo, hari iherutse kujya hanze yitwa “Uhh Mama” yakoranye na Willy Paul wo muri Kenya nayo irakunzwe muri iyi minsi.

Ukurikije ibikorwa uyu muhanzi afite bishobora kujya hanze mu mwaka wa 2020, ukanareba uburyo umwaka wa 2019 umusize ahantu heza nta gushidikanya ko imbago za Meddy zizaguka zikagera ku rundi rwego kandi rushimishije.

The Ben.


Mugisha Benjamin wiyise The Ben ahuriye kuri byinshi na Meddy. Binjiye mu muziki mu gihe kimwe, bose bagiye kuba muri Amerika mu gihe kimwe, bafite igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru ku buryo hahoraho impaka zo kwemeza urusha undi hagati y’aba babiri.

Mu myaka nk’itatu ishize The Ben yakoranye imbaraga nyinshi bituma izina rye rikura cyane mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Uganda. Yakoranye indirimbo na Sheebah Karungi bise “Binkolela” irakundwa cyane, yongera gukorana n’itsinda rya B2C iyo bise “No You No Life”, i Kampala amaze kugwizayo abakunzi.

Aherutse gukorana indirimbo n’umunya-Kenya witwa Otile Brown, ubu nayo iri mu zikunzwe muri iki gihugu cyateye imbere. Mu mwaka ushize The Ben yakoreye indirimbo nyinshi muri Nigeria kwa producer Krizbeats ndetse hari amakuru avuga ko yakoranye indirimbo n’umuhanzi Tekno uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika.

The Ben muri uyu mwaka yabashije gutaramira mu iserukiramuco rukomeye rihuza abahanzi bo muri Afurika rya One Africa Music Festival ryabereye muri Amerika, mu Bwongereza na Dubai. Yari kandi mu bahatanira ibihembo bya AFRIMA 2019 n’ubwo atabashije gutsinda.

Nta kabuza ko izina The Ben rishobora gutumbagira ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’ibyo yagezeho muri uyu mwaka wa 2019 n’imishinga afite izajya hanze mu 2020.

Charly na Nina


Iri ni itsinda ry’abaririmbyi ari bo Rulinda Charlotte [Charly] na Muhoza Fatuma [Nina]. Bamaze imyaka itanu batangiye gukorana ubu bari mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda.

N’ubwo igihe bamaze mu muziki kitari kinini, aba bakobwa bamaze kugera ku rwego rushimishije. Bafite abakunzi batari bake mu bihugu byo mu Karere cyane cyane Uganda.

Ubu amaso yabo bayahanze ibihugu byo mu Burengerazuba ari nabyo biyoboye muri iyi minsi. Baherutse gushyira hanze indirimbo bakoranye na Orezi wo muri Nigeria, hari indi mishinga itarajya hanze irimo indirimbo bakoranye n’umukobwa ugezweho muri Ghana witwa Mzee V.

Aba bakobwa kandi bari mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA 2019 n’ubwo batabashije kubyegukana. Ibyo bakoze n’ibiri mu nzira byerekana ko imbere yabo ari heza, umwaka wa 2020 ushobora kuzabasiga bari ku rundi rwego.

Bruce Melodie

Uvuze ko Itahiwacu Bruce ari we muhanzi w’umunyarwanda wahiriwe n’umwaka wa 2019 nta muntu watera hejuru ajya impaka, kuko byigaragaza. Yaba indirimbo ye bwite yasohoye cyangwa se izo yahuriyemo n’abandi bahanzi nta n’imwe itarakunzwe.

Izina Bruce Melodie ryarenze u Rwanda, ryototera akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ari kurwana no kwagura imbibi ngo agere no muri Afurika y’Uburengerazuba.

Muri uyu mwaka Bruce Melodie yabonye amahirwe yo kwiyereka abanyamahanga ubwo yaririmba muri ½ cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019 ryakurikirwaga n’umubare munini w’abatuye Akarere.

Mu mwaka utaha Bruce Melodie ashobora gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Nigeria Waje, ibintu bishobora kumufasha kwagura amarembo akamenyekana ku rwego rwa Afurika.

Yvan Buravan


Burabyo Yvan ni umusore umaze igihe kitari kinini mu muziki ariko urwego agezeho rurashimishije cyane. Mu mwaka wa 2018 yegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018 ahigitse abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibi byamuhesheje igihembo cy’amafaranga ibihumbi €10 akora ibitaramo bizenguruka ibihugu 12 n’ikindi yakoreye i Paris mu Bufaransa. Yitabiriye iserukiramuco rya FEMUA ryabereye muri Côte D’Ivoire ndetse ubu ari mu bahatanira ibihembo bya African Talent Awards 2019.

Uburyo Buravan ari umuhanzi ubasha kuririmba mu ndimi zirimo igifaransa n’icyongereza, ni indi nyongeragaciro ku muziki we ku buryo akomezanyije umurego afite umwaka utaha wamusiga ku rwego rushimishije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERII4 years ago
    ariko muri nogufana,RURINDA na FATUMA bazimye bazagera kurwego mpuzamahanga biciye muyihe kata koko!!!!!!!! uretse no kurwego mpuzamahanga bazabima no kurwego rwigihugu.





Inyarwanda BACKGROUND