Myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira Sibomana Abuba ndetse na Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzi bakinaga mu ikipe ya Wazito Fc yo muri Kenya, bamaze kwirukanwa bazira umusaruro mucye bagaragaje kuva bagera muri iyi kipe.
Kuri
uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Wazito FC yahambirije abakinnyi 4, ivuga ko
umusaruro wabo udahagije muri iyi kipe, bakaba bagiye gushaka abandi bakinnyi
bakomeye bazabafasha kuzahura umusaruro mu mikino yo kwishyura iteganyijwe mu
gihe kiri imbere.
Abuba
Sibomana Ntabwo yagaragaye mu mukino myinshi Kugeza ubu kubera ikibazo
cy’imvune. Mackenzie ni we wari umaze iminsi agaragara mu kibuga, ariko akenshi
akaza asimbuye n’ubwo hari imikino imwe n’imwe atakinaga, nyuma yo gusuzuma
umusaruro waba bakinnyi bombi ndetse n’ibyo batangwaho, ubuyobozi bukuru bw’iyi
kipe bwanzuye ko hagomba gushakwa abasimbura babo, kuko babona abahari kuri ubu
ntacyo babafasha.
Uretse
Abuba Sibomana na Karim Mackenzie iyi kipe yirukanye, yatandukanye kandi na
Mathew Gadi ndetse na John Katua.
Wazito
Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, iri mu makipe atarakozweho
n’ibibazo by’amikoro bivuza ubuhuha mu makipe akomeye muri Kenya nyuma y’igenda
rya SPORTPESA, kuko isanzwe ifite umuterankunga ufite amafaranga menshi, ari
nawe nyirikipe uyifasha muri byose.
Abuba
Sibomana yavuye mu Rwanda amaze amezi 6 Nta kipe afite nyuma yo gutandukana na
APR FC.
TANGA IGITECYEREZO