RFL
Kigali

Mackenzie na Sibomana Abuba birukanwe n’ikipe ya Wazito FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2019 15:51
0


Myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira Sibomana Abuba ndetse na Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzi bakinaga mu ikipe ya Wazito Fc yo muri Kenya, bamaze kwirukanwa bazira umusaruro mucye bagaragaje kuva bagera muri iyi kipe.



Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Wazito FC yahambirije abakinnyi 4, ivuga ko umusaruro wabo udahagije muri iyi kipe, bakaba bagiye gushaka abandi bakinnyi bakomeye bazabafasha kuzahura umusaruro mu mikino yo kwishyura iteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Abuba Sibomana Ntabwo yagaragaye mu mukino myinshi Kugeza ubu kubera ikibazo cy’imvune. Mackenzie ni we wari umaze iminsi agaragara mu kibuga, ariko akenshi akaza asimbuye n’ubwo hari imikino imwe n’imwe atakinaga, nyuma yo gusuzuma umusaruro waba bakinnyi bombi ndetse n’ibyo batangwaho, ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe bwanzuye ko hagomba gushakwa abasimbura babo, kuko babona abahari kuri ubu ntacyo babafasha.

Uretse Abuba Sibomana na Karim Mackenzie iyi kipe yirukanye, yatandukanye kandi na Mathew Gadi ndetse na John Katua.

Wazito Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, iri mu makipe atarakozweho n’ibibazo by’amikoro bivuza ubuhuha mu makipe akomeye muri Kenya nyuma y’igenda rya SPORTPESA, kuko isanzwe ifite umuterankunga ufite amafaranga menshi, ari nawe nyirikipe uyifasha muri byose.

Abuba Sibomana yavuye mu Rwanda amaze amezi 6 Nta kipe afite nyuma yo gutandukana na APR FC.


Mackenzie na Abuba birukanwe batamaze igihe kinini muri Wazito FC

Wazito FC ntihagaze neza muri shampiyona ya Kenya 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND