Mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo ni bwo hemejwe ko u Buyapani buri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira passport ihambaye. Hashingiwe ku makuru atangwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere, avuga ko uru rutonde rukorwa hagendewe ku mibare y’ibyerekezo abagenzi baba bajyamo batiriwe bakoresha visa.
Abaturage bo mu Buyapani
bashobora gukora ingendo mu ndege mu bihugu 190 ku isi bakoresheje passport yabo, ari byo bituma igihugu cyabo kiza ku
isonga mu kugira passport ihambaye.
Urutonde rw'ibihugu icumi bifite passport zihambaye
n’umubare w’ibihugu abazifite bashobora kugeramo:
1. U Buyapani:
2. Singapore
Umubare w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 189
3. U Budage
Umubare w'ibihugu
wemerewe gutembera ku isi: 171
4. Korea y'Epfo
Umubare w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 170
5. U Bufaransa
Umubare w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 169
6. Ubwami bw’Abongereza
Umubare w'ibihugu
wemerewe gutembera ku isi: 168
7. Australia
Umubare w'ibihugu wemerewe
gutembera ku isi: 167
8. Malaysia
Umubare
w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 164
9. Croatia
Umubare
w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 163
10. Chile
Umubare w'ibihugu wemerewe gutembera ku isi: 160
Ikigo gishinzwe gukora uru
rutonde rw’agaciro passport ziba zifite aricyo (The Henley Passport Index and
Global Mobility Report) cyagaragaje ko ibihugu byo ku mugabane wa Asia bikomeje
kuza imbere mu kugira passport zihambaye zemerera abazifite kujya mu bihugu
bitandukanye nk’u Bushinwa, Thailand bakaboneraho no kubona visa z’ubucuruzi
ndetse ko ibi bihugu byo muri Asia bibona inyungu nyinshi bitewe nuko bafite
passport zikomeye/zihambaye.
Raporo zo mu mwaka wa 2006
,zerekana umuturage yashoboraga gukora ingendo zo mu ndenge mu bihugu bigera
kuri 58 atiriwe akenera visa.Mu mpera za 2018,uyu mubare warazamutse aho wageze
ku 107.Iki kigo gishyira hanze urutonde rwa passport uko zirutana gihora
kivugurura uru rutonde buri mwaka.
Src:lonelyplanet.com & www.forbes.com
TANGA IGITECYEREZO