RFL
Kigali

Gahongayire, Simon Kabera, Ben&Chance batumiwe mu muhango wo gutangiza 'Heart of Worship in Action' mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2019 12:54
0


Umuryango Heart of Worship in Action ugiye gutangizwa mu Rwanda mu muhango uzaba ku wa 27 Ukuboza 2019 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba mu Ubumwe Grande Hotel. Aline Gahongayire, Simon Kabera, Ben&Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Amarira' ni bamwe mu bahanzi bazitabira uyu muhango.



Heart of Worship in Action Foundation ni umuryango watangijwe n’umuramyi Gakunzi Makuza Willy, ukaba ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari muri sosiyete runaka.

Ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe bivuye ku gitekerezo cy’inkuru y’urukundo rw’abantu babiri bahuje inzozi zo gusakaza ibikorwa by’urukundo. Aba ni Estelle na Willy Gakunzi bahuriye mu Buholandi mu 2004, aho banatangiriye urugendo rwabagejeje ku kubaka urugo. 

Nyuma y’imyaka itanu barashyingiwe bituma umuhamagaro wabo wo kuramya Imana no gukunda abantu usakara. Mu buzima bwabo bashyize imbaraga mu bikorwa byongerera ubushobozi urubyiruko, impunzi, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagore batishoboye. Mu bihugu byose babayemo birimo u Buholandi, u Bubiligi na Canada, ibyo bikorwa byarashyigikiwe bituma na bo bakomeza iyo nzira biyemeje.


Ben na Chance ni bamwe mu bazaririmba muri uyu muhango

Gakunzi M. Willy yaje kugira ibyago byo kubura umugore we witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Uyu mugabo yasigaranye abana be babiri b’abakobwa barimo Kayla na Shayna. Kuva uwo munsi, Imana yamuhaye iyerekwa ryo gutangiza Umuryango Heart of Worship in Action nk’uburyo bwo kuzirikana umugore we watabarutse.

Yagize ati “Nta buryo bwiza bwo kwishimira no guha icyubahiro Estelle nko gukomeza gushyira mu bikorwa umutima we wo kuramya. Duhamya tudashidikanya ko binyuze muri uyu muryango ubuzima bwa benshi buzakorwaho kandi buhinduke bwiza.’’


Aline Gahongayire azaririmba muri uyu muhango

Willy M. Gakunzi amaze igihe kirekire yitangira gukorana n’urubyiruko n’abantu bamukikije mu bikorwa bigamije guhindura imibereho yabo. Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu, International Economics and Business, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi. 

Anafite icyangombwa nk’umuhanga mu gutegura igenamigambi (Functional Business Architect) yakuye mu Ishuri rya CEVORA na Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Gakunzi afite ubunararibonye mu gukorana n’ibigo by’imari mu bice bitandukanye ku Isi. Mu nshingano ze afasha ibi bigo gushaka no gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibyago byatuma bigwa mu gihombo.


Umuramyi Gakunzi Makuza Willy Umuyobozi w'Umuryango Heart of worship in Action






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND