RFL
Kigali

Umugabo yihinduye nyina ajya kumukorera ikizamini cyo gutwara imodoka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2019 12:32
0


Umugabo w’imyaka 43 wo muri Brazil yatawe muri yombi nyuma yo kwiyambika nka nyina kugira ngo amukorere ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara imodoka.



Maria ufite imyaka 60 yari amaze gutsindwa iki kizamini inshuro eshatu, maze umuhungu we w’umukanishi Heitor Schiave yiyemeza kugira icyo akora. Yambaye agashati k’abagore n’ijipo, asiga inzara, atunganya mu maso ndetse yambara imisatsi y’imiterano (wig) y’abagore maze ajya mu kizamini.


Umugambi we warimo ugerwaho ariko abayoboye ikizamini bagira amakenga babonye umugore uri gukora ikizamini adasa n’umugore uri ku ndangamuntu.

Aline Mendonça wakoreshaga ikizamini ati: “Yagerageje kwitwara nk’umugore mu buryo bwose bushoboka. Yari yisize neza mu maso no ku nzara, yambaye n’imikufi y’abagore”.

Bamaze kugira amakenga, polisi yaje ku ishuri ry’amategeko y’umuhanda ifata ‘uyu mugore’ ashinjwa kwiyitirira undi muntu. Uyu mugabo yemeye icyaha nk’uko mwarimu Aline abivuga.

 Ati“Basanze ari umugabo, anemera ko uwo yari yaje gukorera ari nyina kuko yari amaze gutsindwa kenshi ikizamini cyo gutwara imodoka”. Bivugwa ko Bwana Schiave yavuze ko nyina atari azi iby’uko yagiye kumushakira ‘permis’.

Src: The time.co.uk
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND