RFL
Kigali

Aba mbere basezerewe muri Miss Career Africa 2019, 15 babona itike-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 10:49
2


Mu bakobwa 30 bahataniraga ikamba rya Miss Career Africa 15 ni bo Akanama Nkemurampaka kemeje ko bagera mu cyiciro cya nyuma bakavamo uwambikwa ikamba mu birori biba kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 ahazwi nka Camp Kigali.



Irushanwa rya Miss Career Africa rigeze mu mahina! Amasaha arabarirwa ku ntoki umukobwa w’amahirwe n’umushinga uboneye ngo yambikwe ikamba ry’agaciro k’amadorali y’Amerika 5,000 anagenerwe n’ibindi bihembo bitandukanye bitangwa n’abaterankunga b’iri rushanwa ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Muri iri rushanwa haratangwa amakamba umunani aho buri mukobwa anahabwa Amadorali y’Amerika 1,000 F yo gushyigikira umushinga we ndetse muri Gashyantare 2020 azahabwa amahugurwa yo kuwukora neza.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane buri mukobwa yahugiye mu ikayi yongera ku nyuza amaso mu mushinga we ashyize imbere. Buri wese wabonaga ahuze atumbiriye gufata mu mutwe ibyo yateguye akagerageza no kubisubiramo mbere y’uko anyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Mu ijoro ry’uyu wa kane kuri ‘Seeds of Peace’ kuri Lac Muhazi mu karere ka Kayonza, nibwo abakobwa bose bakoze umuhango wo kumurika no gusobanura byimbitse umushinga buri mukobwa yitwaje muri iri rushanwa.

Aba bakobwa bamaze iminsi itatu mu mwiherero (Boot Camp) watangiye, kuwa 10 Ukuboza 2019.  Mu gihe cy’iminota itanu buri mukobwa yanyuraga imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu bane avuga aho yakuye igitekerezo cy’uwo mushinga, intego ufite, akamaro kawo n’ibindi yavugaga ko bikwiye kugira ngo umushinga we unoge.

Buri mukobwa yavugaga ko gutwara ikamba rya Miss Career Africa 2019 ari kimwe mu byamufasha kugera ku nzozi ze zo gukora umushinga we nk’uko abyifuza. Bose bahurizaga ku kuvuga iyi mishinga bayitekerejeho nyuma yo gusanga ko hari ibibazo bikwiye kubonerwa ibisubizo muri sosiyete.

Abakobwa 15 babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2019 ni Mukamwiza Yvette (Nimero 29), Christelle Mazimpaka (Nimero 5) [Yakomeje abicyesha kuba ari we ufite amajwi menshi ku itora ryo kuri internet], Manzi Muneza Assoumer Redempta (Nimero 16), Igihozo Mireille (Nimero 7), Uwimana Martine (10), Umutoni Ange (Nimero 4).

Mahoro Mireille Chadia (Nimero 3), Habonimana Hyacinthe (Nimero 26), Baluubu Jaliyah (Nimero 28), Ruziki Fundiko Elysee (Nimero 20), Munezero Ornella (Nimero 19), Iradukunda Faustine (Nimero 9), Umuhumuriza Mpano Yvonne (Nimero 18), Munsabe Sheillah (Nimero 13) na Josephine Otieno (24).

Dr. Rubagumya Fidele wavuze mu izina ry’abari bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko imishinga y’aba bakobwa ari mwiza kandi ko ikwiye gushyigikirwa. Yasabye abakobwa batabashije gukomeza kudacika intege mu mishinga yabo ahubwo ko ari umwanya mwiza wo kuyinoza.

Muri iri joro kandi abakobwa bagaragaje impano zabo; bamwe biyerekanye mu ntambuko nka ba Nyampinga, abandi baririmba indirimbo z’abahanzi batandukanye, abandi berekana ko ari abanyamideli babikunda, abandi bavuga imivugo.

Byari biteganyijwe ko 15 basezerewe bakurwamo uwegukana ikamba rya Miss Speaker na Miss Talent ariko Akanama Nkemurampaka kanzuye ko aya makamba azahabwa bamwe muri 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Ibirori byo gutanga amakamba ku bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2019 biraba mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 birasusurutswa n’umuhanzi Bruce Melodie ndetse Victor Rukotana. Ni mu gihe Umuhanzi Uncle Austin aba ari we mushyushyarugamba (MC).

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Tom Close, Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Fidele Rubagumya, Dr. Achille Manirakiza, Karen Bugingo, Yvonne Umulisa na Muragwa Cheez.

Soma: -Tom Close, Miss Igisabo mu bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa rya Miss Career Africa 2019

-Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa batemberejwe muri Lac Muhazi

Abakobwa 15 babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2019

Uturutse ibumoso: Umutoni Ange (Nimero 4) na Igihozo Mireille (Nimero 7) babonye amahirwe yo gukomeza

Uwimana Martine (Nimero 10) yakomeje mu irushanwa

Mukamwiza Yvette [Ubanza ibumoso] yakomeje

Mahoro Mireille Chadia [uri ibumoso] yakomeje

Baluubu wo muri Uganda [uri iburyo] yakomeje

Dr. Rubagumya Fidele umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha patrick4 years ago
    bakomereze aho nabo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu cyabo natwe twabigiyeho byinshi bizadufasha kwiteza imbere
  • mugisha patrick4 years ago
    bakomereze aho nabo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu cyabo natwe twabigiyeho byinshi bizadufasha kwiteza imbere





Inyarwanda BACKGROUND