RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 7 byagize amateka akomeye ariko ubu bitakiriho

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:13/12/2019 10:44
1


Akenshi ibihugu bitangaza ubwigenge bwabyo, birihuza cyangwa se bikanyagwa n’ibindi biba bibarusha imbaraga. Ibi bituma amazina ibyo bihugu byari bifite ahinduka, imipaka nayo igahinduka ndetse n’uburyo igihugu cyari kiyobowemo.



Muri iki gihe abaturage bamwe baturuka mu bihugu byariho mu bihe byashize ariko ubu bitakiri ku ikarita y’isi.

Austria-Hungary

Austria-Hungary yahoze ari igihugu kimwe cyari gituwe n'abaturage bake. Cyashyizweho ku bwumvikane bw’ibihugu bibiri nk'uko kitwaga mu mwaka w’i 1867, iki gihugu cyasenyutse mu mwaka w’i 1918 nyuma yo gutsindwa mu ntambara  ya mbere y’isi ubwo cyari gishyigikiye u Budage. Mu myaka igera kuri 51 iki gihugu cyamaze cyari kimaze gutera imbere ndetse n’abaturage bacyo bari bariyongereye cyane. Cyatangaga ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye bicyegereye ndetse cyari kinakize ku nganda.

Iki gihugu cyari ku ruhande rumwe n’u Budage cyasenyutse byemerejwe mu masezerano y’i Versailles mu w’i 1919, kivamo ibihugu bibiri ari byo Austria na Hungary. Ibi bihugu biracyari ibihugu bikomeye mu gace biherereyemo.

Czechoslovakia

Nubwo intambara ya mbere y’isi yabaye intandaro yo gucikamo ibice bibiri kwa Austria-Hungary, yanabaye intandaro y’ivuka ry’igihugu cya Czechoslovakia, cyavuye ku bice bimwe byari ibya Austria-Hungary, Czechoslovakia yabayeho mu gihe kingana n’imyaka 75. Repubulika ya mbere yagiyeho muw’i 1918. 

Nubwo habagaho ukutumvikana ku birebana n’umuco hagati y’amatsinda abiri y’aba Czech n’aba Slovak mu gihugu, Czechoslovakia yari ifite inganda ziteye imbere zari iza abanya Austria-Hungary. Yatangiye ari igihugu gifite ubukungu buhagaze neza, gusa biza kugenda bihinduka ubwo bakolonizwaga n’abanazi ndetse n’Ubumwe bw’abasoviyete bwabakolonije nyuma.

Aba koministe bayoboye Czechoslovakia imyaka irenga 50 kugeza ubwo habaye imyigaragambyo ikomeye muri 1989 yaje gukuraho iyo guverinoma. Iryo huriro ryaje kumenyekana nk’impinduramatwara za Velvet ndetse na n'ubu zirakizihizwa. Imbaraga zashyizwemo ngo zubake Czechoslovakia yishyira ikizana zabaye nke kugeza aho igihugu gicitsemo ibice bibiri kigahinduka Repubulika ya Czech ndetse na Slovakia mu w’i 1993.

Kingdom of Hawaii

Hawaii yabaye leta ya Amerika mu w’i 1959. Kugeza na n'uyu musni abanya Hwaii bibuka umwami wa mbere wahuje ibirwa byose bya Hawaii mu w’i 1810. Umwami Kamehameha yibukwa buri mwaka ku itariki ya 11 Kamena. Ku buyobozi bwa Kmehameha ndetse n’abamusimbuye, igihugu cya Hawaii cyoherezaga intumwa muri Amerika ya ruguru ndetse no mu burayi aza no gukora amasezerano y’ubucuruzi n’imigenderanire kuri iyo migabane.

Amateka ya Hawaii akubiyemo ingingo zo mu itegeko nshinga ndetse ndetse n’umumaro w’ingoma ya cyami. Haje kubaho ihirika ry’ubutegetsi rikozwe n’abiganjemo abakoraga ubuhinzi ariko bafashijwe na Amerika, byatumye hakurwaho ingoma ya cyami hajyaho Repubulika yigenga. Uwari Perezida wa Amerika icyo gihe Grover Cleveland, yatekereje ko ihirikwa ry’ubutegetse ritakurikije amategeko arahira gusubizaho ingoma ya cyami.

Mu gihe cy’intambara y’Amerika na Esipanye Hawaii yagize umumaro cyane kuri Amerika. Mu w’i 1993 Perezida Clinton yatangaje ko basabye imbabazi ku mugaragaro abanya Hawaii ku kuba baravanyeho ingoma yabo ya cyami.

East Germany 

Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage yamenyekanye nk’u Budage bw’uburasirazuba yari igihugu cyigenga kuva 1949 kugeza 1990. Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, u Budage bw’uburasirazuba bwagiye mu maboko y’aba soviet, mu gihe ubudage bw’uburengerazuba bwari mu maboko y’ingabo z’Amerika. U Budage bw’i Burasirazuba bwagumye mu maboko y’abasoviet kugera 1954.

U Budage bw’uburasirazuba bwari bufite ubukungu bukomeye ugereranyije n’u Budage bw’i Burengerazuba. Abadage bo mu Burasirazuba batangiye kujya bimuka bituma hubakwa urukuta rubatandukanya. Mu w’i 1990 u Budage bw’ Uburasirazuba bwakoze amatora banzura ko buri bwiyunge n’u Budage bw’i Burengerazuba. Bivugwa ko hakoresheje amafaranga abarirwa mu ma tiriyoni mu kubaka ubukungu bw’u Budage bwari bwihuje.

Soviet Union

Repubulika y’ubumwe bw’aba Soviet yabayeho kuva 1922 kugera 1991. Muri icyo gihe bari bafite igisirikare gikomeye ndetse banashyira imbaraga mu gukwirakwiza amahame y’aba kominisite, cyane cyane mu Burayi no muri Aziya.

Ku butegetsi bwa Mikhail Gorbachev, bashyize imbaraga mu gufungura  amarembo ngo ashaka uko bazahura ubukungu bwari bwifashe nabi icyo gihe. Igice cy’iburasirazuba ni cyo cyabanje kwigumura bizana icyuho, birangira ubumwe bw’aba Soviet busenyutse burundu.

Ashanti Empire

Ubwami bwa Ashanti bwatangiye mu kinyejana cya 17. Tumwe mu duce ubu bwami bwari bufite harimo Ghana yubu. Ubwami bwa Ashanti bwari bufite ubukungu bukomeye bwakuraga mu bucuruzi ndetse no kuba bwarakolonijwe n’Abongereza nyuma yaho icyicaro cy’ubwami cyimuriwe muri Seychelles.

Ubwami bwa Ashanti buracyahari mu gihugu cy Ghana aho bufatwa nk’intara igikomeye ku muco ndetse iracyanayoborwa n'umwami witwa Asantehene, arubashywe cyane gusa ntajya yivanga muri politiki y’imbere mu gihugu.

YugoslaviaYugoslavia yashinzwe mu w’i 1918 ari ubwami butandukanye bwari bwihuje. Mbere y’intambara ya kabiri yisi yari nk’ingoma ya cyami, nyuma iza kuba leta igizwe n’ama repubulika 6 atandukanye. Josip Broz uzwi cyane nka Tito, yahise atangira kuyobora Yugoslavia kuva 1945 kugera 1980 yitabye Imana. Nubwo yafatwaga nk’umunyagitugu, afatwa nk'uwabashije kunga amoko atandukanye ya Yugoslavia.

Tito yari umugabo ukomeye ndetse nyuma y’urupfu rwe ubukungu bw’igihugu ntibwongeye kumera neza. Ubuyobozi bw’aba komunisite bwarangiye mu ntangiriro za 1990. Nko mu bindi bice bitandukanye haje kuba intambara yahitanye abasaga 100,000. Ibihugu nka Croatia, Bosnia, Slovenia, Serbia, Macedonia na Montenegro byihuje nyuma y’isenyuka rya Yugoslavia, ni nabwo Kosovo yabonye ubwigenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byosimana emanuel 3 weeks ago
    Izinkurundazemera cyane





Inyarwanda BACKGROUND