Nk’uko ibindi biganiro byose bigenda, imbuga nkoranyambaga nazo zigira amahame yazo. Hari ibintu abantu bafata nk’ibyoroheje ariko abandi bamwe bakabifata nabi. Urugero nk’igitsina gore hari ibibazo bakunze kubaza abagabo bashaka kumenyana nabo ariko hari n’ibyo badakunda kubazwa.
Muri iyi nkuru
turakubwira bimwe muri ibyo bibazo n’impamvu igitsina gore muri rusange
babifata nk’ibisuzuguritse.
“Wariye?” : Iki ni kimwe mu bibazo bikunze kubazwa igihe abantu baganira ku mbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe ku mugabo ukibaza umugore usanga ataba agamije ikintu kibi kuko aba akeneye kumenya uko inshuti ye yiyitayeho.
Nyamara abagore benshi ntibakunda
iki kibazo kuko bagifata nk’uburyo buciriritse umusore aba akoresha ashaka ko
ikiganiro gikomeza. Abagore benshi batekereza ko iki kibazo kitakureba igihe
ukigerageza kumenyana nawe.
“Waraye ute
cyangwa ijoro ryawe ryagenze rite?”
Iki kibazo
nacyo abantu baganirira ku mbuga nkoranyambaga bakunze kukibaza cyane.
Ubusanzwe umugabo akibaza agamije kumenya uko wagendekewe mu ijoro cyangwa
akaba adafite ikindi kintu aheraho atangiza ikiganiro, gusa ku bagore benshi ni
nko kwica ikiganiro kuko bumva ko umugabo mwiza kandi wifitiye icyizere yakabaye
yamaranye nabo iryo joro akamenya uko ryagenze kuruta kubaza.
“Ukora he?”:
Abagore bafata iki kibazo nk’ubukuzi bw’ibyinyo. Bavuga ko bigaragaza umugabo
uba usonzeye akazi kabo n’amafaranga yabo. Byashoboka ko abagabo bose atari cyo
baba bagamije n’ubwo kuri bamwe ari cyo ariko abagore abenshi babifata muri
urwo rwego
“Ubu uri gukora
iki?”: Iki kibazo kigaragara nk’ikitarimo ubwenge kuko igihe uganira n’umuntu
ku mbuga nkoranyambaga nyine aba ari kuri telephone ye aganira nawe cyangwa n’abandi
bantu bake bari ku murongo. Kubaza iki kibazo ni uburyo bw’ubucucu bwo gukomezamo
ikiganiro.
Bibaho rero ko abantu badafata ibintu kimwe ariko igihe uganira n’umuntu mu buryo ubwo ari bwo bwose jya ubanza ucishe mu nyurabwenge ibibazo ugiye kumubaza bitaba ari ibyo kwangiza umwanya gusa ntacyo byongera ku kiganiro cyanyu.
Src: Elcrema
TANGA IGITECYEREZO