RFL
Kigali

Abahanzi batanu bo muri Afurika bo kwitega muri 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 9:49
0


Abanyamuziki Davido, Wizkid na Burna Boy ni bamwe mu bari gushakishwa cyane mu ruhando rw’umuzuki ku Isi ndetse banafitiwe inyota na benshi ku mugabane wa Afurika ku kigero kitigeze gitekerezwaho na benshi.



Muri uyu mwaka wa 2019, umuhanzikazi Beyonce wo muri Amerika yifashishije bamwe mu bahanzi bo muri Afurika mu ndirimbo zitandukanye yakubiye kuri Album ye yise ‘The Lion King’. Ni mu gihe Mr Eazi na Burna Boy baririmbye mu birori ngaruka mwaka bya ‘Coachella Music Festival’ byabereye muri Californina.

BBC ivuga ko mu mwaka wa 2020 umugandekazi Sheebah Karungi, Joeboy wo muri Nigeria, Innoss'b wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Briana Nadra wo muri Kenya na Sho Madjozi ari bo bahanzi batanu bo muri Afurika bo kwitega muri 2020 hashingiwe ku ngingo zitandukanye.

1.Sheebah Karungi (Uganda)


Igikundiro cye cyarenze muri Uganda kigera no mu bindi bihugu. Ni umuhanzikazi w’ijwi ritangaje akaba umuhanzi ufite intego. Amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika zigizwe n’imbyino zitangaje bivanze n’imyambarire ye igarukwaho kenshi.

Ari gukoresha impano ye mu gutuma umuziki wa Uganda umenyekana ku Isi. Yigaragaza nk’umugore w’imbaraga. Mu buzima busanzwe yifata nk’umugore usanzwe binamufasha gusabana n’abafana be. Iyo bigeze ku rubyiniro aririmba aba umuhanzikazi w'icyamamare, uteye amabengeza kandi utanga ibyishimo ku mbaga. 

2. Joeboy (Nigeria)


Umunya-Nigeria Joeboy yatangiye guhangwa amaso nyuma y’indirimbo ye yise ‘Baby’ yarebwe n’abantu Miliyoni 18 mu gihe cy’amezi icyenda ku rubuga rwa Youtube. Ni umusore w’umuhanga mu ijwi risendeye ugaragaza umwihariko mu ndirimbo ze ashyize imbere injyana ya Afrobeats na Pop.    

BBC ivuga ko uyu musore agize igikundiro mu gihe cya vuba nyuma y’indirimbo ebyiri ziri kuri ‘EP’ yasohoye. Ni umusore kandi watumiwe mu bitaramo bibera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yamaze no kuririmbira mu Bwongereza.

3.Brian Nadra (Kenya)

Brian Nadra urugendo rwe rwakukiranwe kuva mu mwaka wa 2017 nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo yise ‘Leo’. Yivuga nk’ijwi ry’umunyamujyi ryumvikanira muri telefoni zigezweho rwagati acyikijwe n’imico itandukanye. 

Ni umunya-Kenya w’umuhimbyi w’umuririmbyi uganjwe n’ijwi ry’umwimerere ryatumye aba Ambasaderi w’injyana ya Pop mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kugeza n’ubu. Kenya ntiyigeze igira abahanzi benshi b’abagabo bagera ku rwego rw’Isi.

Brian anafite umwihariko wo kuririmba akanarapa, icyarimwe. Yivanye mu kazu ko gukora injyana ya R&B agerageza n’izini njyana zimo Reggae, Hip Hop n’izindi. 

4. Innoss'B (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Innos’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yubakiye ku karango ku muziki w’abanyekongo abivanga n’umuziki ugezweho w’urubyiruko. Yifashishije umwihariko w’injyana ye no kubyina, ku myaka 22 aragarazaga imbyino zitandukanye mu ndirimbo ze.

Muri uyu mwaka yapfumuye urukuta rw’umuziki akorana indirimbo ‘Yo Pe’ n’umunya-Tanzania Diamond Platnumz, yamuhaye izina rikomeye ndetse n’ubu irabyinkwa ubutitsa. Mu gihe cy’amezi atatu gusa iyi ndirimbo yari imaze kurebwa na Miliyoni 14 kuri Youtube. Innoss’B yabashije guhuza injyana ya Rhumba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’injyana ya Afrobeats.

5. Sho Madjozi (Afurika y’Epfo)

Muri uyu mwaka wa 2019 Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo wubakiye ku njyana ya Hip-Hop yegukanye igihembo cya ‘Best New International Act’ mu bihembo bya BET.

Ni umuhanzi ukora ibyo akunda, urebye indirimbo ze ndetse n’uburyo yitwara ku rubyiniro byakwereka neza uburyo yiyumvamo ibyo akora n’amarangamutima ye iyo aririmba.

Benshi mu bahanzi bo muri Afurika batumbiriye isoko ry’aho bavuka ari we ahanze amaso Isi yose muri rusange. Indirimbo ze zatangiye gushakishwa na benshi nyuma y’uko umunyamerika w’umuteramakofe John Cena agaragaje kunyurwa nazo.

INNOSS'B WO MURI RDC YIFASHISHIJE DIAMOND BASUBIRAMO INDIRIMBO 'YOPE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND