RFL
Kigali

Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bageze muri Kenya aho bagiye gukorera igitaramo 'Buri Munsi Live Concert'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2019 16:36
1


Mu ijoro rishyira uyu wa Gatatu tariki 11/12/2019 ni bwo Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bageze muri Kenya aho bagiye gukorera igitaramo bise 'Buri Munsi Live Concert in Kenya-Nairobi' bitiriye indirimbo yabo 'Buri Munsi' yahembuye imitima ya benshi ndetse igatumbagiza ubwamamare bwabo mu Rwanda no hanze yarwo.



Gentil Misigaro na Adrien Misigaro ni bo ubwabo biteguriye iki gitaramo bagiye gukorera mu mujyi wa Nairobi. Kizaba ku Cyumweru tariki 15/12/2019 kibere muri Calvary Convenant Centre iherereye ahitwa Komarock Section One kuva saa Cyenda z'amanywa. Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari amashilingi 200 yo muri Kenya naho mu myanya y'icyubahiro bizaba ari amashilingi 500 akoreshwa muri Kenya.


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro yadutangarije ko biteguye gutaramira abanya-Kenya. Yanabashimiye cyane ku rukundo babagaragariza buri gihe. Ati "Twahageze saa Tanu za ninjoro. Imyiteguro y’igitaramo iri kugenda neza, turangije Practice ya mbere. Tuzakora n'abandi bahanzi batandukanye bo muri Kenya. Kwinjira ni ama shillings 200 na 500 VIP. Kuramya gukora kumutima w'Imana, kandi turabashimira ku rukundo batugaragariza buri gihe."

Gentil Misigaro agiye gutaramira muri Kenya nyuma y'uruherekane rw'ibitaramo 'Biratungana Tour' amazemo iminsi aho yakoreye ibitaramo muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Buruseli, France, UK, Holland, Australia n'ahandi. Ni ibitaramo yakoze ari wenyine, gusa muri Kenya ho azaba ari kumwe n'umuvandimwe we Adrien Misigaro.


Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Nairobi

REBA HANO 'BURI MUNSI' INDIRIMBO GENTIL MISIGARO NA ADRIEN MISIGARO BITIRIYE IGITARAMO BAGIYE GUKORERA MURI KENYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonnke 4 years ago
    Turabashigikiye rwose turanahabaye





Inyarwanda BACKGROUND