RFL
Kigali

Korali Nebo Mountain y’i Kabarondo yateguye igiterane yise "Kwa Yesu ni Ubuntu Live Concert"

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2019 15:24
2


Korali Nebo Mountain ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rutagara (Kabarondo) yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa aho bifuza kuzafatanya n’abantu gusoza umwaka no gutangira undi bari mu mwuka.



Ni igiterane kizaba kuri uyu wa14 na 15 Ukuboza 2019 aho iyi korali izaba iri kumwe n’andimakorali atandukanye yo muri iyo paroisse ndetse na korali izi kuririmba neza yitwa Siyoni yo mu Ijenda.Bazaba bari kumwe kandi n’umuvugabutumwa GAHAMANYI Jean Baptiste ari na we mwigisha w’ijambo ry’Imana.

Aganira na Inyarwanda.com, umuyobozi wa Nebo Mountain Choir Bwana Hakirumukene Albert avuga ko icyo biteze muri iki giterane ari umubare munini w’abantu bazakizwa kubw’indirimbo n’ijambo ry’Imana bizahaboneka anasaba abantu kuzitabira igiterane ari benshi.

Yagize ati”Icyo twiteze muri iki giterane ni umubare munini w’abantu bazahindukirira Yesu nkuko tubisengera tukanabyizera gusa ndasaba abantu kuzaza kwifatanya natwe no kudufasha gukomeza gusakaza inkuru y'ubwami bw’Imana”.

Korali Nebo Mountain ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rutagara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet4 years ago
    Uwiteka Akomeze abashyigikire, Abagurire imbago kugera Ku impera y'isi.
  • Enock Nzeyimana4 years ago
    Turabashyigikiye kandi tuza pe kandi Imana yo mu ijuru Ibabe hari cyane





Inyarwanda BACKGROUND