RFL
Kigali

Meet and Chill: Byari ibyishimo bikomeye mu kwakira ibihembo by'Abanyarubavu muri Kivu Awards 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/12/2019 11:32
0


Ubusanzwe akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere turangwamo impano zitandukanye. Ibi ushatse kubishimangira watanga ingero zitandukanye muri siporo ndetse no muri muzika. Ibi byaje kongera kwigaragaza muri Kivu Awards 2019 aho ibikombe byinshi byatashye muri aka karere byaje no kwakirwa ku mugaragaro.



Kugeza ubu iyo uteruye ukavuga iterambere rya muzika y'i Rubavu kuri benshi hazamo izina ry'umugabo umaze kwigaragaza cyane ku mazina ya Fire West. Uyu mugabo yagize gutya ategura igitaramo cyiswe 'Meet and Chill', atumira itangazamakuru, abahanzi ndetse n'abafite aho bahuriye na Muzika y'aka karere muri rusange.

Muri uyu muhango watangiye saa kumi n'ebyiri z’umugoroba ukarangira saa tanu z'ijoro waranzwe no kwishimira ibihembo byatwawe na The Same bigera kuri bitatu: Indirimbo y'umwaka, Itsinda ryitwaye neza ndetse n'igikombe cy'umuhanzi w'umwaka, igikombe cyatwawe na Jimmy Mugunga nk'umunyamideli mwiza w'umwaka, Ndekezi Johnson Kaya nk'umunyamakuru uteza imbere abahanzi, Bethfag nka chorale y’umwaka, Shafty Ntwali watwaye igikombe cy’umuraperi w’umwaka, Captain P watwaye icy’umuproducer w’umwaka ndetse na Selekta Dady nka nk'uvangavanga umuziki w’umwaka bose bo mu karere ka Rubavu.

Muri uyu muhango hatanzwe ibitekerezo byatuma umuziki w'aka karere ukomeza kwaguka ukarenga imbibi ukajya no hanze nk'uko byahoze. Bamwe mu banyamakuru bafashe ijambo barimo Fredy Ruterana wa RBA Radiyo Rubavu. Bashimiye bikomeye Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West ku ruhare rwe mu iterambere ry'abahanzi muri rusange.

Fredy Ruterana yagize ati" Mbere na mbere ndabanza gushimira uyu mugabo West, mu by'ukuri Rubavu iramutse ibonye abagabo nk'aba batatu ndababwiza ukuri Rubavu yaba Amerika muri Muzika. Twese turabizi kuva kera twarakoze kugira ngo duteze imbere izi mpano ndetse byagiye binatanga umusaruro ariko mbabwije ukuri ni bwo nabona umuntu witangira impano, umuntu witangira umuziki nka West, ku bwanjye bibe isomo ndetse n'urugero rwiza ku bandi bafite amafaranga muri aka karere baze dufatanye twubake urukuta rukomeye muri muzika yacu".


Ibi byashimangiwe na Serge Munyagisenyi waje uhagarariye itsinda The Same, washimiye cyane itangazamakuru ryose by'umwihariko irikorera mu karere ka Rubavu, abahanzi bagenzi babo n'abakunzi babo bitwa Abiru. Uyu musore yavuze ko intsinzi yabonetse ari iy'abakunzi babo gusa ngo kuri The Same ni izindi mbaraga zizabafasha gukomeza gukora.

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka Fire West wateguye iki gikorwa ubusanzwe ni umucuruzi w'utubari n'amahoteri mu karere ka Rubavu, akaba nyiri El Classico ya mbere n'iya kabiri. Uyu mugabo atandukanye n'abandi mu gufasha no kwitangira umuziki dore ko ubuhamya bwe wabuhabwa na ba nyiri ubwite. 

Nk'uko yabitangarije INYARWANDA ngo intego ye ni ukubaka umuziki wa Rubavu ukagera no hanze binyuze mu mpano z'abana baho. Yavuze ko kuba ataragize amahirwe yo kuba umuhanzi atagomba kubyihora ariko nawe azabikorera mu gufasha ababigiyemo.




Serge Munyagisenyi wo muri The Same na Nshimiyimana Onesphore uzwi nka Weste






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND