RFL
Kigali

Dore uburyo bwagufasha kuvumbura umuntu uri kukubeshya

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:11/12/2019 11:01
0


Umuhanga umwe yaravuzengo 'ukuri ntikugurwa ariko ibinyoma birahenda'. Muri iki gihe abantu bake ni bo bashobora kuba bahagarara ku kuri mu byo bavuga byose. Ushobora kwibaza uti kubera iki? Nubwo waba warabeshye ukabona uwo ubeshye arabyirengagije ntibikuyeho ko wabeshye kuko n'iyo wabwira umuntu ngo uramukunda mu by'ukuri utamukunda uba ubeshye.



Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu mitekerereze ya muntu ndetse n’imivugire y’umubiri ibyo benshi bakunze kwita mu ndimi z’amahanga 'Body language'  Dr.Lillian Glass yasohoye mu gitabo yise ‘The body Language of Liars’ bugaragaza bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umuntu ibyo ari kukubwira akubeshya ndetse n’uburyo ki umuntu w’umubeshyi yitwara haba mu mivugire ndetse no mu bimenyetso akoresha avuga. Si ibyo gusa Dr.Lillian Glass akaba yaranakoranye na FBI Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenza ibyaba aho babaga bashaka ibimenyetso byahishwe.

Nk'uko ubushakashatsi bukomeza kubivuga ngo kugira ngo umenye ko umuntu ari kukubeshya bisaba kwitonda ukumva amagambo avuga ndetse n'uko umubiri we uvuga ibyo bakunze kwita mu ndimi z’amahanga body language. Nkuko tubikesha urubuga www.awesomeinventions.com rugaragaza bimwe mu bimenyetso bikubiye mu gitabo cyanditswe na Dr.Lillian Glass byakwereka ko umuntu ari kukubeshya.

Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umuntu ibyo avuga ari kukubeshya

1. Iyo muvugana ahindura amerekezo y’umutwe byihuse


Mu gihe ubonye umuntu umubajije ikibazo agahita ahindura umutwe byihuse mbere yo kugusubiza ubushakashatsi bwagaragaje ko aba agiye kukubwira ibintu birimo ibinyoma.

2. Impumeko ye irahinduka


Iyo umuntu umubajije ikintu iyo agiye kugusubiza ibinyoma atangira kuvuga bimugoye akazamura intugu ndetse n'akajwi kakaba gato mbega akavuga mu ijwi ritandukanye n'iryo wari umuziho.

3. Umuntu ugiye kubeshya ahagarara yemye


Umuntu ugiye kubeshya ahagarara yemye mu buryo bwo kwirinda kugira ngo batamuvumbura ko ari kubeshya mbega aba yikomeje uko ashoboye kose.

4. Umuntu uri kubeshya asubiramo amagambo cyangwa interuro iyo ari kuvuga


Ibi ngibi abikora kugira ngo abemeze neza (convince) mwemere ibyo ari kuvuga nk'ukuri. Gusubiramo amagambo ni bimwe mu bifasha umuntu kugira ngo abone igihe cyo gutekereza cyangwa umwanya wo kuzana ibindi bitekerezo biri kure.

5. Umuntu uri kubeshya yifata ku munwa


Ibi biba mu buryo bwo kwirinda ibibazo yasubiza mbese yaguye mu kantu cyangwa se yabuze uko abeshya.

6. Umuntu uri kubeshya iyo agiye gusubiza yifata ku bice bimwe na bimwe by’umubiri

 

Avuga yifashe cyangwa yishima ku bice bimwe na bimwe by’umubiri urugero amatama, umuhogo, ku nda ndetse rimwe na rimwe hari igihe avuga yifashe no mu mutwe.

 7. Mukuvuga kwe umuntu uri kubeshya aba ari gushimangira ibintu cyane


Avuga ashimangira ibintu kugira ngo abikwemeze neza ko ari ukuri.

8. Atanga amakuru menshi n'adakenewe


Amagambo menshi ni bimwe mu biranga umuntu uri kubeshya. Gusa umuntu uri kubeshya aba yibwira ko kuvuga amagambo menshi bimugaragaza nk'umunyakuri.

 9. Umuntu uri kubeshya biramugora kuvuga


Kubera ibitekerezo biba byamubanye byinshi ashaka uburyo bwo guteka imitwe. Umuntu uri kubeshya akenshi usanga iminwa ye yumye ndetse akenshi na kenshi usanga n’iminwa ye yaguye.

10. Umuntu uri kubeshya arareba cyane adahumbya

Kureba cyane ni mwe mu ntwaro y’umuntu uba ari kubeshya, kureba cyane adahumbya abikora agira ngo ase n'utera ubwoba uwo bavugana kugira ngo yumve anizere y'uko ibyo ari kuvuga ari ukuri.

Nubwo ubushakashatsi bwagaragaje bimwe mu byakwerekako umuntu ari kubeshya, si byiza ko uko ubonye umuntu agaragaje ibi bimenyetso uhita uvuga ngo ari kubeshya ahubwo ugomba kugira ubushishozi no kumenya guhuza ibyo bimenyetso kugira ngo ubone amakuru ya nyayo kandi yizewe.

Src: www.businessinsider.com, www.awesomeinventions.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND